AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yagaragaje abantu 17 bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi

RIB yagaragaje abantu 17 bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi
6-04-2020 saa 13:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10206 | Ibitekerezo 4

Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 17 bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, bakambura abaturage ibyabo. RIB irasaba Abaturarwanda ko muri iki gihe abantu bari gushishikarizwa kohererezanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda coronavirus, bakwiye kurushaho kugira amakenga.

Aba bantu uko ari 17 ni bamwe mu bamburaga abantu bakoresheje ikoranabuhanga bari bariyise ‘Aba-men’.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa 2 hari herekanywe bagenzi babo 15 nabo bakekwaho kwambura abaturage. RIB ivuga ko kugeza ubu hari ‘Abameni’ batarafatwa kuko abinjiye muri ubu bugizi bwa nabi ari benshi.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yavuze ko icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo giteganywa ni ingingo ya 224 y’igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese urema umutwe, ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, uwutunganya, uwuyobora, uwujyamo, uwoshya abandi kuwujyamo, uwushyiramo abandi aba akoze icyaha.

Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 20.

Aba bantu 17 barimo umugore umwe bafatiwe mu karere ka Rusizi. Bakoraga nk’ishyirahamwe rigamije kwiba abantu ribanje kubashuka.

Muri iki gihe hari ubutekamutwe bweze aho abashukanyi bahamagara umuntu bakamubwira izina ry’umuntu w’ishuti bamubwira ko uwo muntu yagize ikibazo bakamusaba kohereza amafaranga.

Umuhoza yasabye abantu kwirinda koherereza amafaranga batabanje guhamagara iyo nshuti yabo ngo bavugane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Maurice Kuya 9-04-2020

Mwaramutse neza , Ese umuntu ya kongeramo ikirego wibye nabo bantu akayasubizwa

Murakoze

Claude Kuya 9-04-2020

Bafurwe pe

Claude Kuya 9-04-2020

Bafurwe pe

Kiragijeanidamacsene Kuya 8-04-2020

Nibyo.abazafatwa.bazahanwe.iwacuharabahagezehashijimyaka.3.batugurishaudutabo.burimuntu.akajya.atanga.3500.baravugangobazanatugurizatwarayatanzentibagarukanahobatwoherejetuzabarizakukicaro.twajyayo.abakozi.bahobakaduhakanirakobatabazi..turaheba.narabibagiwe.ariko.imana.irabazi.izababaza.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...