AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yataye muri yombi 6 bakekwaho gukora ubucuruzi bw’ uruhererekane

26-11-2019 saa 21:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6962 | Ibitekerezo 6

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gukora ubucuruzi butemewe.

Abatawe muri yombi nk’ uko RIB yabitangaje ni Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima, bakorera muri Amway Group Ltd hamwe na Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.

RIB ivuga ko bose bakurikiranyweho gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko (ubucuruzi bw’uruhererekane).Ubu bucuruzi ngo burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.

RIB irakangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, inashimira kandi abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.

Ibi bije nyuma y’ uko muri Gicurasi 2019, RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Deo Nduwe Kuya 30-11-2019

Badufashe banafate abo muri infinity na yo yambuye aban
tu gusa kuko turi gukeka ko abadafatwa baba bafite ababakingiye ikibaba urugero uwa supermarketting ko yafashwe se bamurekuye yishyuye bangahe?

Sylvain Kuya 28-11-2019

Biriya ntabwo Ari impamvu y’ubucuruzi butemewebkoko network marketing ishingiye kuri Product abazikora murwanda nibenshi kd ntawabafungiye , urugero nka Infinity , would link , Digital , Noble ,hano Downtown sizo gusa kd zo zinafite system ya pyramid , kd bavugako murwanda itemewe nkanswe , none company ya AMWAY yari yaririnze ibintu bya pyramid ikorera abantu akantu keza kanabahemba neza intego Ari ukwamamaza made in Rwanda , nibagaragaze ikibazo nyamukuru gihari bareke kurenganya abantu , maze na Infinity yambuye abantu kd ibirego bihora kuri Rib ntacyo bivize babikoraho , none badufungiye abayobozi bacu baduhembaga neza,

Mbayuwande Donatien Kuya 27-11-2019

Mwaramutse neza! ndatanga igitekerezo kuri Amway group LTD:RIB ifite umumaro ukomeye cyane kugihugu no kubaturage.Gutyo rero yakora ibishoboka byose abanyamuryango wa Amway basubizwa ayabo.Abanyamuryango nabo bakahakura isomo.Hari nindi yitwaga Skyline global market yakoreraga mugikari kwa Rubangura aherutse kwambura abantu ahubwo RIB nayo yareba uko iyikurikirana . Murakoz cyane!
J

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...