AMAKURU

UKWEZI
pax

RIB yataye muri yombi Umunyarwanda wagaragaye muri video avuga ko avura Coranavirus

RIB yataye muri yombi Umunyarwanda wagaragaye muri video avuga ko avura Coranavirus
18-03-2020 saa 13:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8213 | Ibitekerezo 6

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu karere ka Musanze wagaragaye muri video yakwirakwiye ku mbuga nkora avuga ko akiza coronavirus.

GORILLA GAMES

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko uyu mugabo witwa Ndamyabera Reverien akurikiranyweho ibyaha bibiri : Gukirakwiza ibihuha no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 16 Werurwe 2020

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya coronavirus biremezwa n’ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima ko bishobora kuvura icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu 8 013 mu barenga 200 000 bamaze kwandura.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Eric uwingabiye Kuya 22-03-2020

Uwo mugabo ndumva afite ivuzizi mumuhane ariko mukomeze mwigishe abaturage

Elias Kuya 21-03-2020

Uwo mugabo wo mu karere ka Musanze bamujyane i Ndera ashobora kuba yasaze cg akaba yarigeze kuba umuhubiri .

Anastase uwiringiyimana Kuya 18-03-2020

Dukumire kandi twirinde barusahurira munduru nubwo covide 19 iri mu Rwanda u muturarwanda wese kurikiza amabwiriza ya minisante wirinda urinda abawe n’ igihugu . Nurugamba rukomeye ariko birashoboka kurutsinda niturugira urwacu ukaba abarwana rugamba bahuje umugambi.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...