AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RIB yataye muri yombi umusore wibaruzagaho Simukadi z’ abantu warumaze kwiba miliyoni 5

RIB yataye muri yombi umusore wibaruzagaho Simukadi z’ abantu warumaze kwiba miliyoni 5
20-07-2019 saa 13:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5643 | Ibitekerezo 3

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rurasaba abaturarwanda kuba maso no kujya bagira amakenga babona simukadi yabo ivuye ku murongo bagahita babimenyesha sosiyete y’ itumanaho bakorana nayo.

Ni nyuma y’ uko RIB itaye muri yombi umusore yafatiye Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Uyu musore ngo yari amaze kwiba amafaranga agera kuri miliyoni 5 akoresheje ikoranabuhanga aho yibaruzagaho simukasi z’ abantu zikajya ku mazina ye ubundi agahita abikuza amafaranga abitse kuri izo simukadi mu buryo bwa mobile money.

Uyu musore ntabwo yemera icyaha ahakana ibyo aregwa akavuga ko telefone yakoreshejwe ibyo byaha yari yayitije undi muntu. Gusa yemera ko ari umuhanga mu byerekeranye n’ ikoranabuhanga.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye RBA ko abakozi bayo bashinzwe kugenza ibyaha by’ ikoranabuhanga nyuma yo kwakira ibirego by’ abibwe amafaranga muri ubu buryo bakurikirana baciye mu ikoranabuhanga bakabona telefone ikoreshwa mu kubikuza ayo mafaranga.

Mbabazi Modeste avuga ko nubwo abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bibi ari abahanga ntaho bazagera kuko RIB ifite abakozi basobakiwe iby’ ikoranabuhanga ati “N’ uwatekereza ko kubikurikirana bizaturushya bizaturushya ariko tubigereho”.

RIB isaba abaturarwanda ko bagomba kwirinda kugira umuntu babwira umubare w’ ibanga bakoresha kuri konti zabo za mobile money kabone niyo yaba ari umukozi wa sosiyete y’ itumanaho.

Ikindi ngo bakwiye kugira amakenga no kwihutira kumenyesha ikigo cy’ itumanaho bakorana igihe babone yimukadi yabo ivuye ku murongo.

Magingo RIB imaze kwakira ibirego 11 by’ abantu bibwe amafaranga kuri mobile money zabo. Amaze kugaruzwa ni miliyoni 7 ataragaruzwa ni miliyoni 12.

Uyu musore ukurikiranyweho kwiba amafaranga y’ abantu kuri mobile money abanje kwibaruzaho simukadi zabo n’ ahamwa n’ iki cyaha azahanishwa igifungo kirenze imyaka 3 ariko itarenze 5, n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Niyo Kuya 23-07-2019

Bamufunjye pe kuko abesikoro baratuzengereje

nsengimana francois Kuya 23-07-2019

turashimira urwego rwigihugu RIB kubwitange bakorana akazi bashinzwe icyizere cy’umutekano bakomeje kugaragariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batugana bizatuma uRwanda rukomeza kuba kwisonga mubihugu bifite umutekano gusa turasaba inzego zubutabera nazo guhana zihanukiriye ibyobisambo bitwangiriza isura y’igihugu cyacu igihano kimyaka itatu cyangwa itanu nimike cyane ugereranije nuburemere bw’ibyaha.

uwayo Kuya 20-07-2019

gute atazahanishwa imyaka irenze 5 kandi afite ibyaha byinshi ubwambuzi bushukana, ubujura, inyandiko mpimbano,kwinjira mu mabanga y’undi ibyo byaha ubiteranyije ntiyabura imyaka 12

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...