AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yataye muri yombi abayobozi bakubise abaturage batambaye udupfukamunwa

RIB yataye muri yombi abayobozi bakubise abaturage batambaye udupfukamunwa
14-05-2020 saa 19:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5140 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abagaragaye muri video yafatiwe mu karere ka Musanze bakubita abaturage batambaye udupfukamunwa bari gukurikiranwa ndetse ngo bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umukozi w’Urwego rwa Dasso ndetse n’abayobozi barimo uw’Umurenge wa Cyuve bakubitira abaturage mu muhanda.

Ibinyamakuru bya flash ari nabyo byashyize hanze aya mashusho byatangaje ko abakubiswe baziraga ko batambaye udupfukamunwa.

Bavuga ko bakubiswe n’Umuyobozi w’Umurenge afatanyuje na ba Dasso babaziza ko batambaye udupfukamunwa.

Ku rukuta rwa Twitter, RIB yatangaje ko yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu bagaragaje ko banenze ibyakozwe n’uyu muyobozi afatanyije na Dasso harimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wavuze ko “Twabimenye Kandi turi kubikurikirana byihuse. Tugomba kurenganura abaturage niyo nshingano yacu.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Umuhoza Marie Michelle yabwiye UKWEZI ko amakosa nk’aya yakozwe n’abayobozi adakwiye ndetse n’undi muturage wese akwiye kwirinda amakosa nk’aya.

Yagize ati “Dukangurira abanyarwanda bose kwirinda ibyaha, buriya niyo waba uri umuyobozi uba uri umunyarwanda nk’abandi tubasaba kwirinda ibyaha bakabirinda n’abandi n’aho babibonye bagatanga amakuru bakabimenyesha inzego zibishinzwe.”

RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Imanishimwe Yanick Kuya 15-05-2020

Hatahiwe Uwiyita Trump w’i Rulindo kuri Base, mu Majyaruguru.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...