konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RNP yasubije umuturage uhanirwa kutagira perimi kandi afite iyo hanze

RNP yasubije umuturage uhanirwa kutagira perimi kandi afite iyo hanze
26-12-2018 saa 11:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6905 | Ibitekerezo

Polisi y’ u Rwanda yasubije Kwizera Adams ko impamvu ashobora kuba ahanirwa kutagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwemewe n’ amategeko ari uko iyo perimi yakuye hanze ashobora kuba ayimaranye igihe kirenze umwaka mu Rwanda.

Kwizera Adams yandikiye polisi y’ u Rwanda kuri Twitter ayibaza ubwoko bw’ uruhushya rwo gutwara ibinyabizaga rutangirwa hanze rugira agaciro mu Rwanda kuko we ngo afite urwatangiwe muri Kenya kandi nyamara ahanwa nk’ udafite uruhushya rwemewe rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

Yagize ati “Mpora mfatwa ngahanwa kubera ko mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nahawe ubwo nabaga muri Kenya. Ni ubuhe bwoko bwa perimi mpuzamahanga bwemewe mu Rwanda”

Polisi y’ u Rwanda yamusubije ko amategeko y’ u Rwanda ateganya ko urushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangiwe mu mahanga rugira agaciro mu gihe cy’ umwaka umwe nyirarwo atangiye kurukoresha mu Rwanda. Ngo nyuma y’ umwaka nyirarwo asabwa gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangiwe mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...