konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Rubavu: Batatu barasiwe mu nzira y’ umwanzi barapfa, bagenzi babo bafatirwa mu cyuho

Rubavu: Batatu barasiwe mu nzira y’ umwanzi barapfa, bagenzi babo bafatirwa mu cyuho
6-03-2019 saa 10:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6121 | Ibitekerezo 1

Ahagana saa mbiri z’ umugoroba wa tariki 5 Werurwe 2019, abagabo batatu barashwe binjira ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bahita bapfa, abandi bafatirwa mu cyuho batabwa muri yombi.

Byabereye hagati y’ umurenge wa Cyanzarwe n’ uwa Rubavu, abaraswe Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabwiye UKWEZI ko atari FDLR ahubwo ari abasore bari batwaye magendu.

Yagize ati “Abarashwe twasanze ari abasore bakomoka mu murenge wa Rubavu, bari kumwe n’ abandi bavuga ko hari ababakoresha mu kujya kubikorerera ibintu bakura hakurya”

Meya Habyarimana yakomeje avuga ko abarashwe bari banyuze mu nzira y’umwanzi ari n’aho FDLR isanzwe inyura, asaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho bakirinda ubucuruzi bwa magendu.

Ati “Ntabwo ari FDLR mu by’ukuri ahubwo ni abaturutse mu nzira FDLR nayo inyuramo. Ubutumwa tugenera abaturage ni uko nta muntu wemerewe kwinjira aho umwanzi anyura cyangwa gukora ubucuruzi butemewe n’ amategeko”

Uretse batatu bari mu kigero cy’ imyaka iri hagati ya 25 na 35 barashwe bagahita bapfa, abandi batanu (5) bafatiwe mu cyuho ndetse banabwira ubuyobozi ko bafite abantu baba babatumye kubikorerera ibicuruzwa babivana muri Kongo.

Inzego zibishinzwe zatangiye gushakisha abo bantu batuma abo basore bo mu karere ka Rubavu kujya kubikorerera ibicuruzwa babivana muri Kongo banyuze mu nzira zitemewe.


Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert, yavuze ko abarashwe bari bikoreye magendu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
SAMUEL Kuya 6-03-2019

Inzira y’umwanzi mu Rwanda? iyo nzira bahashyiremo ibyapa biharanga hatagira n’abandi bongera kuyinyura

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...