AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : RDF yarashe abagabo batanu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe babiri bahita bapfa

Rubavu : RDF yarashe abagabo batanu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe babiri bahita bapfa
20-04-2021 saa 16:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5809 | Ibitekerezo

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Karere ka Rubavu zarashe abagabo batanu bageragezaga kwinjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe, babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima. Aba bagabo bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bagabo barashwe na batayo ya 63, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora, mu Kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Ingabo z’u Rwanda zarashe aba bantu zikeka ko ari umwanzi, babiri bahita bahasiga ubuzima barimo Nzayisaba Jean Damascene wo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu akaba ari na we wabashije kumenyekana.

Ubuyobozi bw’Ingabo zikorera muri kariya gace, zahumurije abaturage, zibabwira ko nk’uko bisanzwe RDF ishinzwe kubarindira umutekano ariko ko na bo bakwiye kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko ingabo zihora ziri maso kandi zishobora kubitiranya n’umwanzi.

Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yagize ati “Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n’umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n’umwanzi na we yahaca.”

Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu na we yagarutse ku butumwa bwo kwibutsa abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko nubwo imipaka ifunze ariko hashyizweho uburyo bwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Yagize ati “Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe.”

Aka gace gakunze kurasirwamo abaturage baba binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitwikiriye ijoro kuko baba bitiranyijwe n’umwanzi.

Ni agace kandi kakunze kunyuramo abarwanyi b’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ku buryo ingabo z’u Rwanda zihora ziri maso zicunga ko ntaho bamenera.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA