AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rubavu: RITCO yahushije umugore imwicira umugabo

Rubavu: RITCO yahushije umugore imwicira umugabo
30-04-2019 saa 08:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4813 | Ibitekerezo 3

Bisi ya RITCO yagongeye mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi umugabo witwa Muhire Jean Damascene wari uvuye muri siporo (Gym) ari kumwe n’ umugore we warokotse iyi mpanuka ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29/Mata/2019. Iyi bisi ya RITCO ifite Purake RAD 589J yari itwawe n’ umushoferi witwa Kayitare Emmanuel ivuye I Kigali yerekeza Rubavu.

Amakuru UKWEZI twahawe n’ abari mu mujyi wa Gisenyi aho iyi mpanuka yabereye avuga ko iyi RITCO yari ifite umuvuduko mwinshi.

Yagonze moto ebyiri zari zitwaye umugore tutabashije kumenya amazina n’ umugabo we Muhire Jean Damascene bari bavuye muri gym muri ayo masaha y’ umugoroba. Uretse umuntu umwe wapfuye hari abandi bantu 3 bakomeretse barimo n’ umumotari wari utwaye Muhire. Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ ahazwi ku izina rya ‘Rabamba’ mu mujyi wa Gisenyi. Umushoferi yahise aburirwa irengero iyi mpanuka ikimara kuba.

Iyi bisi yadepashije yihuta umumotari wari uhetse umugore wa Muhire ahita ayikwepa, irakomeza igonga Muhire ahita yitaba Imana nk’ uko byemezwa n’ ababirebaga.

Iyi mpanuka ikimara kuba ishami rya Polisi rishinzwe umutekano ryageze aho yabereye , abapolisi bakora akazi kabo.
Iyi mpanuka yabereye Rabamba mu mujyi wa Gisenyi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Tuyiyishime Eulade Kuya 2-05-2019

Hoya

Tuyiyishime Eulade Kuya 2-05-2019

Hoya

Gapyisi Kuya 30-04-2019

Izi bisi zigenda nabi cyane rwose,na last week yagonze igare na voxy yambaye plaque ya Congo byo ntibyavuzwe,ariko ritco sinzi icyo yitwaza mu kutubahiriza amategeko.ubuse ntipfakaje uwo mubyeyi kandi ntaho itabaye ? Imana ihumurize uyu muryango cyane

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...