AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rubavu: Umuyobozi w’ ishuri yatawe muri yombi ashinjwa gusoma umwana w’ imyaka 10

Rubavu: Umuyobozi w’ ishuri yatawe muri yombi ashinjwa gusoma umwana w’ imyaka 10
20-09-2019 saa 09:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8015 | Ibitekerezo 2

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Complexe Scolaire de la Fraternite mu Karere ka Rubavu,Murigande Fulgence w’imyaka 37 arashinjwa gufata umwana w’umukobwa w’imyaka 10 akamusomera mu biro.

Ibi ngo byabaye kuri uyu wa 19 Nzeri 2019 mu masaha ya mugitondo ubwo uyu munyeshuri yinjiraga mu biro bya diregiteri agiye gufata ibikoresho.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Habyalimana Gilbert yatangarije UKWEZI ko aya makuru ari impamo ndetse ko iki kibazo RIB yatangiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ayo makuru twayamenye n’ ubundi biracyari muri RIB , ni RIB irimo ibikurikirana, andi makuru twazayamenya ubusesenguzi bumaze kuba”.

Amakuru agera k’ UKWEZI aravuga ko uyu muyobozi w’ ishuri yemera ibyo ashinjwa, ndetse ko yamaze gushyikirizwa sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Alfa Kuya 20-09-2019

Ni hatari kbs ! hanarebwe historical background y’uwo murezi, hari ubwo imico yakuriyemo gusoma byaba ari nko gukora mu ntoki (ibi mu barabu ni ikosa)

Alfa Kuya 20-09-2019

Ni hatari kbs ! hanarebwe historical background y’uwo murezi, hari ubwo imico yakuriyemo gusoma byaba ari nko gukora mu ntoki (ibi mu barabu ni ikosa)

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...