Uwitwa Muhigirwa Wellars wo mu mudugudu wa Nyakabungo akagari ka Karama, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo, yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018 asanga gerenade irambitse imbere y’umuryango w’inzu ye.
Uyu mugabo wabyutse mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri agasanga imbere y’umuryango asohokeramo harambitse iyi gerenade, yahise atabaza ubuyobozi gusa kugeza ubu hakaba hataramenyekana uwashyize iyi gerenade aha.
Muhigirwa yavuze ko kuwa Mbere nimugoroba yari yatanze ikiganiro kijyanye n’ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri aka kagari kabo, aho avuga ko bishoboka ko hari bamwe batabyishimiye akaba ari nabo bihishe inyuma y’iki gikorwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie yabwiye Ukwezi.com ko nabo bamenye iby’iyi gerenade ariko kugeza ubu Polisi ikaba yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane abantu bihishe inyuma yabyo ndetse n’impamvu yabateye gukora ibi.
Meya Nkurunziza kandi yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi iyo bibaye by’umwihariko muri ibi bihe turimo byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo bakora nk’ubuyobozi ari ukwihanganisha abaturage no kubabwira ko nta gikuba cyacitse ahubwo bakabasaba gufatanya n’inzego z’ibanze mu gutanga amakuru ku bantu nk’aba bashobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Abaturage benshi bari bashungeye ahabereye ibi , aho umuturage yabyutse agasanga gerenade ku muryango we/Ifoto:Umuseke