konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rulindo: Abana batatu bahiriye mu nzu itabamo umuriro itanatekwamo

Rulindo: Abana batatu bahiriye mu nzu itabamo umuriro itanatekwamo
6-02-2019 saa 20:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2963 | Ibitekerezo 3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 nibwo mu murenge wa Masoro w’ akarere ka Rulindo hamenyekanye inkuru y’ abana batatu bahiriye mu nzu babiri bakitaba Imana.

Iyi nzu bahiriyemo ntabwo ibamo umuriro w’ amashyanyarazi nta nubwo bayitekagamo, harakekwa ko byakozwe n’ abagizi ba nabi.

Aba bana bahiye ni uwitwa Pacifique Irasubiza w’umwaka umwe n’amezi atandatu (uyu basanze yapfuye), Kevine Niyitegeka w’imyaka itatu (yahiye cyane ajyanwa kwa muganga) na Fabrice Niyomugenga w’imyaka itanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro Ildephonse Ndahayo yavuze ko bamenye biriya byago mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ngo ababyeyi basize badafunze inzu abana bari baryamyemo. Ngo ubuyobozi bw’ibanze bwasanze hahiye uburiri abana bari baryamyeho kandi ngo ntibwari matola.

Bikekwa ko aba bana batwitswe ariko ubuyobozi bw’ umurenge buvuga ko bizemezwa n’ ibiva mu iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Gasupard Kuya 7-02-2019

Birabaje ntiyaba ari dayimoni bifitiye

Claude Kuya 7-02-2019

MWIHANGANE

Claude Kuya 7-02-2019

MWIHANGANE

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...