AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rulindo : Ibitaravuzwe ku mugore wakubise umugabo we akenda kumumena umutwe

Rulindo : Ibitaravuzwe ku mugore wakubise umugabo we akenda kumumena umutwe
28-06-2020 saa 11:28' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5869 | Ibitekerezo

Umugore witwa Murekatete Yvonne ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo we witwa Hakizimana Jean Claude.

Hakizimana na Murekatete ni abaturage bo mu Isibo y’Inshozamihigo, Umudugudu wa Nyamirembe, Akagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bombi babana kuva mu 2018, ariko ntabwo bigeze basezerana imbere y’amategeko kuko bafashe icyemezo cyo kubana batabibwiye ababyeyi ariko nyuma bakaba baragiye kubibabwira ndetse bari barimo kwitegura kuzasezerana.

Ku wa Kane tariki 25 Kamena 2020, nibwo Hakizimana yavuye ku kazi mu masaha y’umugoroba ageze mu rugo asanga umugore yatetse ubugari ariko we yanga ku burya amubajije impamvu yanze kurya kandi ariwe wabitetse yanga kumusubiza.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Hakizimana ndetse n’abaturanyi basobanura uko byagenze

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko nyuma yo kwanga kumusubiza aribwo yamusanze aho yari yicaye hanze agerageza kumubaza impamvu ari nabwo yamufashe akaboko agira ngo amujyane mu nzu, umugore aramwiyaka muri kwa kumwiyaka amuruma ku kuboko ahita anafata itafari arimukubita mu mutwe.

Yakomeje agira ati “Twari dusanzwe tubanye neza ariko ejo bundi nibwo twagiranye ikibazo ankubita ibuye, nari namusigiye amafaranga 1000 ngo ahahe ateke ariko ngeze mu rugo mubwiye ngo aze dusangire arabyanga nibwo namufashe akaboko nyuma aranyiyaka ahita ankubita itafari.”

Hakizimana avuga ko yamaze kubabarira umugore we ndetse yifuza ko yafungurwa hanyuma akagaruka mu rugo bakiyunga bagahita bategura gusezerana imbere y’amategeko.

Umuturanyi wabo witwa Mutuyimana Alphonsine yavuze ko aba bombi bakigera muri aka gace babanaga neza ariko nyuma bagenda bagirana amakimbirane nubwo batari barigeze barwana ngo baremane inguma.

Yagize ati “Basanzwe batabanye neza kuko hari n’ubwo umugore yahukanaga akongera akagaruka ariko ngerageza kubagira inama nubwo badakunze kuzumvira.”

Niringiyimana Ernest uyobora Isibyo y’Inshozamihigo ari naho aba baturage batuye, yavuze ko aba bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo ari umusinzi ariko bakaba batari barigeze barwana bigeze kuri uru rwego.

Imiryango nyarwanda itari iya Leta (Rwanda Civil Society Platform) itangaza ko ahanini ubwicanyi bwo mu muryango buturuka ku mitungo no gucana inyuma kw’abashakanye.

Imibare ya Polisi y’Igihugu yo mu Kwakira 2017 igaragaza ko ibirego 546 by’abashakanye barwanye mu ngo, ubwicanyi hagati y’abashakanye mu mezi ikenda ya mbere ya 2017 bwabaye ni 69. Naho urugomo rwavuyemo imfu ni 25. Muri aba, abagabo ni 10 naho abagore bapfuye ni 15.

Imibare yatangajwe na Polisi muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye. Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo basaga 19 mu gihe abagabo 8 n’abagore 2 biyahuye biturutse ku makimbirane yo miryango.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Hakizimana ndetse n’abaturanyi basobanura uko byagenze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA