AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rulindo: Ukekwaho kwica umudaso yarashwe arapfa

Rulindo: Ukekwaho kwica umudaso yarashwe arapfa
23-07-2019 saa 14:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9402 | Ibitekerezo 3

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi aravuga ko umuntu wari watawe muri yombi akekwaho kwica umudaso Deo Nshimiyimana wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi yarashwe agapfa.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko amakuru y’ uko uwo muntu yarashwe bayamenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019.

Umwe mu baturage yabwiye UKWEZI ati “Amakuru y’ uko yarashwe twayamenye nimugoroba, ngo yarashwe agerageza gutoroka”.

Mu gitondo cya tariki 18 Nyakanga 2019 nibwo abana batashyaga inkwi mu ishyamba rya Jebeka babonye umurambo wa Deo Nshimiyimana wari umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano mu karere akuriye abadaso bo mu murenge wa Cyinzuzi.

Icyo gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyinzuzi Sebagabo Nkunzingoma Zazou yatangaje ko bigaragara ko Daso Nshimiyimana yishwe.

Nyuma inzego zibishinzwe zataye muri yombi ukekwaho kwica uyu mudaso ari nawe bivugwa ko yarashwe agerageza gutoroka.

Ntabwo biradushobokera kuvugana n’ Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyaruguru kuko inshuro zose twamuhamagaye atitabye telefone akaba nta n’ icyo arasubiza ku butumwa bugufi twamwoherereje.

Rulindo: Abana batashyaga inkwi babonye umurambo w’ umudaso mu ishyamba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Cornerstone Kuya 24-07-2019

Uku kwicana bya hato na hato n’uko igihano cy’urupfu cyavanyweho. Iyo bajyaga banyonga uwishe undi ibi byacogora.
Hariho abantu bari hanze ya gereza bihebye babona imfungwa zibarusha agaciro. Urugero nuko hanze hariho aba bwirirwa bakanaburara, none umuntu nkuyu wihebye wamukangisha igifungo cya burundu? Imfungwa zahamijwe genocide bagafungwa burundu, bajya hanze mu mirimo bagasubira gereza ku ryama gusa. Ibi bigomba gusubirwamo. Gereza mu Rwanda zigomba gutandukannywa zikajya mu ’’byiciro by’ubudehe’’. Ni bikomeza uko biri bizatuma habaho abanyabyaha benshi.

Ishimwe Kuya 23-07-2019

Ntibavuga abadaso bavuga aba DASSO ntago, DASSO byandikwa mu nyuguti ntoya

Ni SoMo ku muntu wese ugerarageza guhunga ubutabera ajye ahanwa kbs

jayp Kuya 23-07-2019

ibi bibere abandi isomo kuko inzego zigomba kubahwa no kudasagarirwa mugihe bari munshingano zabo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...