konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rulindo: Umuturage polisi yatabaye amaze iminsi ibiri munsi y’ ubutaka amaze koroherwa

Rulindo: Umuturage polisi yatabaye amaze iminsi ibiri munsi y’ ubutaka amaze koroherwa
12-01-2019 saa 08:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1595 | Ibitekerezo 1

Mu murenge wa Masoro umusore yatabwe n’ ubutaka yagiye gucukura amabuye y’ agaciro binyuranyije n’ amategeko, abaturage na kampani bagerageza kumukuramo biba iby’ ubusa biyambaza biyambaza polisi, ubufatanye bwabo uko ari batatu butanga umusaruro mwiza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yarokoye Ntezirizaza Moise uvuka mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo wari umaze iminsi ibiri aguweho n’ikirombe.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama nibwo byamenyekanye ko Ntezirizaza Moise yaguweho n’ikirombe aho ikompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Rutongo Mining ikorera ubwo yajyaga gucukura yihishe.

Abaturange n’abakozi b’ikompanyi ‘Rutongo Mining’ batangiye gucukura ngo batabare uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko biba iby’ubusa bitabaza Polisi ku cyumweru bataramubona.

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi ryamuvanye munsi y’ubutaka kuwa mbere agihumeka, bihutira kumujyana ku bitaro bya Rutongo.

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi Assistant Commissioner of Police Jean Baptiste Seminega avuga ko Polisi yakomeje gukurikirana ubuzima bwa Ntezirizaza ndetse ngo akaba amaze koroherwa imvune yavanye munsi y’ubutaka.

ACP Seminega agira inama abaturiye ibirombe kwirinda kubyishoramo kuko ari intandaro y’ubumuga n’urupfu.

“Kujya mu kirombe udafite ibikoresho bishobora kugutabara igihe uhuye n’impanuka, ni nko kwishora mu rupfu. Abantu babyirinde kuko benshi babigwamo.”

Yavuze ko amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro akwiye kujya atanga akazi ahereye ku batuye hafi yaho akorera kugira ngo birinde abaturage kwishora mu birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Abaturage bakwiye kujya bahabwa akazi mu birombe biri hafi yabo kugira ngo babone amafaranga batarinze kujya gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ikindi ba nyir’ibirombe nabo bagashakira ibikoresho bishobora gutabara abakozi babo no kubarinda impanuka kandi bakajya bihutira kubashakira ubwishingizi.”

Ntezirizaza yarokowe nyuma y’abandi batanu barokowe bamaze amasaha arenga 30 munsi y’ubutaka ubwo ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyabagwaga hejuru mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi gushize.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
alex Kuya 16-01-2019

iyi foto mwakoresheje hano ntabwo ariyo, iyi foto niy i kabgayi , igihe bakuraga umwana muri tiolete.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...