AMAKURU

UKWEZI

Rusizi: Ikamyo itwaye ibicuruzwa yafashwe n’inkongi irashya irakongoka- Amafoto

Rusizi: Ikamyo itwaye ibicuruzwa yafashwe n’inkongi irashya irakongoka- Amafoto
13-04-2018 saa 21:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4353 | Ibitekerezo 5

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018, mu murenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, ikamyo yari itwaye ibicuruzwa yafaswe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka aho kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa muri uyu murenge wa Kamembe, aho bivugwa ko iyi modoka y’igikamyo cya rutura yari itwaye ibicuruzwa yafashwe n’inkongi y’umuriro gusa nta wahiriye muri iyi mpanuka aho bivugwa ko n’ibicuruzwa bitangiritse cyane.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba yemeje aya makuru ivuga ko iyi nkongi yabaye ariko nta muntu wigeze uhasiga ubuzima

Yagize iti “Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi rikorera ku kibuga cy’indege ryatabaye ribasha gukumira inkongi, ntawahasize ubuzima n’ibicuruzwa sibyangiritse.”

Kugeza ubu hari gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi ndetse ngo hanamenyekane agaciro k’ibyaba byangirijwe muri iyi mpanuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
LEO Kuya 18-04-2018

Ikamyo yahiye irakongoka ariko ibyoyaritwaye ntakibazo byagize???? ndabona ni hema ritwikiriye ntakibazo ryagize ariko ngo yahiye irakongoka mujye mureka gukabya inkuru wowe wanditse iyi nkuru uzisubireho.

Didier Kuya 14-04-2018

Hari inkuru mutangaza nkabona ntacyo zivuze,ubu se nkiyi koko wavuga ngo ivuze iki,ikamyo yahiye ntawapfuye ntanibicuruzwa byangiritse,ubanza mugiye kujya mubona nigare ryikubise hasi muryandike

nsengiyumva ManweI Kuya 14-04-2018

Amakuru

nsengiyumva ManweI Kuya 14-04-2018

Amakuru

nsengiyumva ManweI Kuya 14-04-2018

Amakuru

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...