AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sobanukirwa imiterere, inzego, amapeti n’imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda

Sobanukirwa imiterere, inzego, amapeti n’imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda
3-12-2018 saa 14:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11654 | Ibitekerezo

Abanyarwanda batari bacye baba bifuza kumenya byinshi ku ngabo z’u Rwanda, ku nzego no ku nshingano z’abagize igisirikare cy’u Rwanda, ari nabyo tubagezaho muri iyi nkuru twabateguriye twifashishije Iteka rya Perezida No 33/01 ryo kuwa 03/09/2012 rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ni Ingabo zibumbiye hamwe zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Ingabo Zirwanira mu Kirere n’Inkeragutabara. Ingabo Zirwanira ku Butaka n’Ingabo Zirwanira mu Kirere ni Ingabo zikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho, naho Inkeragutabara ni icyiciro cy’Ingabo zidakora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho ariko zishobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Abagize Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo ; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ; Abagaba b’Ingabo n’Abagaba b’Ingabo bungirije. Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rivuga ko Perezida wa Repubulika ari we mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akaba ari we wemerewe gutangiza intambara. Perezida wa Repubulika kandi ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba

Mu Ngabo z’u Rwanda, amategeko yose n’amabwiriza anyuzwa mu ruhererekane rw’ubuyobozi. Uruhererekane rw’ubuyobozi bivuga uko ubuyobozi bwa gisirikare amabwiriza anyuramo bugenda burutana kuva ku muyobozi mukuru ujya ku muto

Ingabo zirwanira ku butaka

Ingabo Zirwanira ku Butaka zigizwe n’imitwe irwana, imitwe yunganira irwana, imitwe yunganira mu bikoresho, hamwe n’Amashuri y’Ingabo Zirwanira ku Butaka. Ingabo Zirwanira ku Butaka ziyoborwa n’Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka. Ingabo Zirwanira ku Butaka zigira abasirikare bahora biteguriye intambara, bafite ubumenyi bunyuranye, kugira ngo bahorane ubushobozi bwo guhora ku isonga mu gukumira ibitero cyangwa kubigaba mu buryo buhamye, bikorewe ku butaka.

Ingabo zirwanira mu kirere

Ingabo Zirwanira mu Kirere zigizwe n’imitwe y’indege ziguruka, Umutwe ushinzwe ubusugire bw’ikirere, n‘amashuri y’Ingabo Zirwanira mu Kirere. Ingabo Zirwanira mu Kirere ziyoborwa n’Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere. Ingabo Zirwanira mu Kirere zigomba kugira abasirikare bahora biteguriye intambara, bafite ubumenyi bunyuranye kugira ngo bahorane ubushobozi bwo guhora ku isonga mu gukumira ibitero cyangwa kubigaba mu buryo buhamye, bikorewe mu kirere.

Lieutenant Chantal Mucyo Karerangabo na Meron Mutesi Rugazora bari mu Bapilote ba mbere b’abagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo mu myaka yashize.

Inkeragutabara

Inkeragutabara zigizwe n’abanyarwanda binjira muri uwo mutwe ku bushake. Inkeragutabara zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka hamwe n’inzobere. Inkeragutabara z’Inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.

Mu gihe cy’intambara, cy’ibyago bigwiririye igihugu, kubera impamvu z’amahugurwa cyangwa mu bindi bihe byose bibaye ngombwa, abagize Inkeragutabara bashobora guhamagarirwa kujya mu mitwe ikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho cyangwa bagategekwa n’abategetsi babifitiye ububasha gukora indi mirimo. Inkeragutabara zishobora guhamagarwa zose hamwe cyangwa zimwe muri zo.

Aba basirikare bose, bagiye bafite uko barutanwa mu mapeti muri buri byiciro bitandukanye. SOMA INKURU ISOBANURA IBIRANGO BY’AMAPETI N’UKO ARUTANA HANO : Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana

NB : N’ubwo hari n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (RDF Marine Regiment) ntabwo iki ari icyiciro cyihariye nk’uko bigaragazwa n’iri teka rya Perezida wa Repubulika, cyane ko ibice by’u Rwanda bigizwe n’amazi atari binini bityo n’aba basirikare bari muri "RDF Marine Regiment" bakaba atari benshi cyane, gusa abasirikare bakubiye mu bice byavuzwe haruguru bakaba bahabwa amahugurwa n’amasomo abaha ubunararibonye mu bijyanye no kurwanira mu mazi mu gihe byaba byabaye ngombwa.

SOMA IZINDI NKURU BIJYANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA