AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda ruvuga ko ibyo rushinjwa n’u Burundi ’bigamije kurangaza amahanga’

U Rwanda ruvuga ko ibyo rushinjwa n’u Burundi ’bigamije kurangaza amahanga’
30-11-2019 saa 14:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2886 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda ivuga ko itatangajwe n’amagambo akomeye ya Leta y’u Burundi ashinja u Rwanda kugaba igitero ku Burundi, ibirego nk’ibyo ngo byahereye mu mwaka wa 2015.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, avuga ko kuba u Burundi bwarandikiye ibihugu byo mu karere, umuryango w’ubumwe bw’Afurika na ONU nta kimenyetso na kimwe butanga, biba biteye ikibazo.

Leta y’u Burundi yavuze ko abayiteye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira iya 17 y’uku kwezi baturutse mu Rwanda kandi ko ari ho basubiye ndetse ko bari bitwaje ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.

Prosper Ntahorwamiye, umunyamabanga wa Leta y’u Burundi akaba n’umuvugizi wayo, yavuze ko niba nta gikozwe ku bushotoranyi bw’u Rwanda, umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

Nduhungirehe yabwiye BBC ko iyo u Burundi buvuze ibyo hari ibyo buba bwirengagije.

Ati: "Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe y’uko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe witwaje intwaro, umutwe w’iterabwoba witwa FLN..."

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Mu gihe cyashize, u Burundi bwahakanye ibyavugiwe mu rukiko na Callixte Nsabimana ’Sankara’ wari umuvugizi w’uwo mutwe akaza gufatwa akajyanwa mu Rwanda wavuze ko uterwa inkunga n’u Burundi.

Ati: "Ibyo rero ni cyo kibazo nyamukuru gihari, ubwo wenda itangazo ry’ejo [rya leta y’u Burundi] rikaba ryari rigamije kurangaza [amahanga] - icyo bita ’diversion’ - ku kibazo nyamukuru kiri mu karere".

Yongeyeho ko nk’uko u Rwanda rwabivuze "inshuro nyinshi, twe turifuza amahoro mu karere, turifuza ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu".

"Ariko ikintu kimwe gusa dukomeyeho ni ikijyanye n’ubusugire bw’igihugu, ni ikijyanye n’umutekano w’Abanyarwanda, kandi ibyo ngibyo tukaba tuzabiharanira".

Yavuze ko iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije "kurangaza".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...