AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umugiraneza yasohoye umutwe muri gare ya moshe agonga igiti arapfa

Umugiraneza yasohoye umutwe muri gare ya moshe agonga igiti arapfa
16-10-2019 saa 16:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3927 | Ibitekerezo

Iperereza ryari rimaze igihe rikorwa ku rupfu rw’ umugore wagonze igiti ari muri gare ya moshe ryagiye ahagaragara.

Uyu mugore wari kumwe n’ inshuti ze tariki 1 Ukuboza umwaka ushize wa 2018 bavuye guhaha ibya noheli iperereza ryagaragaje ko ubwo yasohoroga umutwe muri gare ya moshe mu maraso ye hari harimo alcool nyinshi.

Raporo y’ ishami rishinzwe gukora iperereza ku mpanuka za gare ya moshe Rail Accident Investigation Branch igaragaza ko mu maraso ya Bethan Roper harimo miligarama 142 za ethanol kuri buri mililitiro 100 z’ amaraso.

Iyi ngano y’ umusemburo wari mu maraso ye ni mwinshi kuko mu bwongereza umuntu ufite miligarama 80 za ethanol kuri buri mililitiro 100 z’ amaraso bamufata nk’ uwasinze.

Urupfu rw’ uyu mugore w’ imyaka 28 mu Bwongereza hakorwa ibyapa bishyirwa kuri za gare ya moshe byanditseho ngo wisohora umwutwe mu idirishya Gare ya moshe iri kugenda’.

Adrien se wa Bethan avuga ko umukobwa we yari umuntu mwiza cyane kandi buryo bwose ku buryo bigoye ko bazamwibairwa.

Impanuka y’ umuntu wasohoye umutwe muri gale ya moshe akagonga ishami yaherukaga muri 2009.

Bethan yakoreraga ikigo cy’ abagiraneza kitwa ‘Welsh Refugee Council’ yari yararangije muri muri kaminuza ya Cardiff Metropolitan University 2013.

Iyi kampani Bethan yakoragamo ifasha abantu bashaka ubuhungiro n’ impunzi ikaba ikorera muri mu gihugu cya Wales mu magepfo y’ Ubwongereza.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...