konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umukobwa wari ugiye gusezerana yakoreye impanuka ku Kamonyi, ibyishimo bihinduka umubabaro

Umukobwa wari ugiye gusezerana yakoreye impanuka ku Kamonyi, ibyishimo bihinduka umubabaro
1-02-2019 saa 17:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19119 | Ibitekerezo 2

Imodoka yari itwaye umukobwa witwa Uwizeyimana Aline n’umuryango we berekeza aho yari agiye gusezeranira imbere y’amategeko yakoreye impanuka mu karere ka Kamonyi, imodoka barimo irangirika bikomeye nabo barakomereka cyane ubu bari kwitabwaho n’abaganga naho umusore ari mu gahinda.

Iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019, ubwo bari bageze mu murenge wa Gacurabwenge wo mu karere ka Kamonyi.

Uyu mukobwa ubusanzwe utuye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, yari yaraye i Kigali aho yagombaga guhagurukana na bamwe mu bo mu muryango we bamuherekeza aho yagombaga kujya gusezeranira mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko ari naho yagombaga guhurira na Gashema Victor bagombaga gusezerana.


Gashema Victor yari ategereje umukunzi we Aline ngo bajye gusezerana bamuhamagara bamubwira ko yakoze impanuka

Aline yari kumwe mu modoka na nyina, mukuru we n’umugabo wa mukuru we ari nawe wari utwaye imodoka. Imodoka yaje gucika feri igonga uruzitiro rw’umuhanda ubwo bari barenze gato ku biro by’akarere ka Kamonyi.

Bakomeretse ariko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima. Ababonye Aline bavuze ko nta gikomere yari afite gusa kugeza ubu ntarabasha kuvuga bikekwa ko yaba yaviriye imbere cyangwa akaba yahungabanyijwe n’ubwoba yatewe n’iyi mpanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cyari hafi aho nyuma imbangukiragutabara ibajyana ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali bizwi nka CHUK.

Amakuru y’iyi mpanuka akimara kugera kuri Gashema we n’inshuti ye bahise bajya aho impanuka yabereye basanga imbangukiragutabara yamaze kubajyana, Gashema ahita ajya ku bitaro bya CHUK kureba uko umukunzi we amerewe.

Gashema yize ubuvuzi bw’ amatungo ariko ubu ni rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Gikonko, umukunzi Aline arangije ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza yo muri Uganda.

Imyiteguro y’ubukwe bayigeze kure, kuri uyu wa Gatanu bari gusezerana imbere y’ amategeko hanyuma tariki 17 Gashyantare bagasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi Gatolika ya Rususa.INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Menza Kuya 3-02-2019

pole sana muncuti wanjye Gashema Victor le 17 turahari nubwo satani akomeje kubwivangamo.

mazina Kuya 2-02-2019

Pole kabisa.Twizere ko azakira vuba bagakora ubukwe.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...