AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umunyeshuri akurikiranyweho gufata ku ngufu mugenzi we bigana muri IPRC HUYE

Umunyeshuri akurikiranyweho gufata ku ngufu mugenzi we bigana muri IPRC HUYE
24-12-2019 saa 11:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9836 | Ibitekerezo 2

Umusore wiga muri IPRC Huye yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa bigana muri iki kigo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2019 nibwo umusore tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we yakubise umutego umukobwa w’ imyaka 19 bari kumwe bagendana bageze ahantu hari akijima amufata ku ngufu.

Abashinzwe umutekano muri iri shuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro riherereye mu karere ka Huye nibo batabaye uyu mukobwa bamukiza uyu musore bahamagara polisi ita muri yombi uyu musore uvuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ uko yari yasinze inzoga.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko magingo aya uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma naho uyu mukobwa akaba yajyanywe ku bitaro bya CHUB kugira ngo abaganga basuzume iby’ iri fatwa ku ngufu.

Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba ubwo abanyeshuri biga muri iri shuri bari bavuye gufata amafunguro.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Benimana Kuya 26-12-2019

Barnabe ni umuyobozi mwiza.Ararera ariko ntarema.Umunyeshuri wafashe undi Ku ngufu ntabwo ari Barnabe wamubyaye bamumwoherereje akuze.Abasebya Barnabe ni abatishimiye ko muri iyi Minsk yahagurukiye abakozi b,abanyamakosa nk,abarimu bagurisha amanota bashaka cash n,igitsina.Abandi ni abajura harimo na Ukizemwabo Mifotra yirukanye.Mureke Barnabe akore akazi yahawe na Cabinet

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...