AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umunyeshuri wa UR yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure

Umunyeshuri  wa UR yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure
31-03-2020 saa 07:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 18918 | Ibitekerezo

Umusore wiga muri Kaminuza y’ u Rwanda ufite imyaka 29 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri barimo barimo uw’imyaka 15 n’uw’imyaka 20.

Yatawe muri yombi taliki ya 30/03/2020 saa kumi na 20 afatiwe mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba Akagari ka Cyarwa Umudugudu w’ Agasengasenge.

Yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na polisi y’ u Rwanda ashyikirizwa Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB.

Abakobwa uyu musore yafatanywe barimo uw’imyaka 15 wiga ku ishuri wisdom High school Musanze n’ uw’imyaka 20 wiga kuri GS Mucyo KARENGERA.

Umuvugizi wa RIB Marie Michael Umuhoza aganira na UKWEZI yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore avuga ko ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ngoma mu karere ka Huye.

Yagize ati “Ayo makuru RIB yayumvise yatangiye iperereza, kumenya ko ari ukuri bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza. Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya Ngoma”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...