AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umutwe wihariye (Special Force) mu gisirikare cy’u Rwanda wabonye abasirikare bashya

Umutwe wihariye (Special Force) mu gisirikare cy’u Rwanda wabonye abasirikare bashya
24-12-2018 saa 10:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6524 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse ingabo nshya z’umutwe wihariye (Special Force) kuwa 21 Ukuboza, nyuma y’amezi 11 zihabwa imyitozo yihariye mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabibukije ko inshingano nyamukuru y’abasirikare ari ukurinda igihugu umwanzi, uba ufite intego yo guhungabanya amahoro n’umutekano gifite.

Maj. Gen. Karamba yababwiye ko guhabwa imyitozo ari kimwe ariko ikiba gikenewe ari ukuyishyira mu bikorwa, kurusha uko babitojwe.

Yagize ti "Igitandukanya RDF n’abandi ni umuco w’ingabo zacu utatwemerera gutsindwa ahubwo ukadushishikariza kuba indashyikirwa mu byo dukora byose.”

Yabasabye ko umurava bagaragaje berekana imyitozo bahawe, bagomba kuwugumana, bakanawugaragaza igihe basabwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa igihe bagiye mu butumwa.

Muri uyu muhango, hashimiwe abasirikare batatu bagaragaje neza ibyo batojwe kurusha abandi, barimo Lt. James Kamanzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA