AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umwuzure wafunze umuhanda Muhanga -Ngororero- Mukamira

Umwuzure wafunze umuhanda Muhanga -Ngororero- Mukamira
6-12-2019 saa 22:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3110 | Ibitekerezo

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko bitewe n’ amazi yiyongereye mu mugezi wa Nyabarongo akarengera umuhanda , uyu muhanda Muhanga - Ngororero - Mukamira.

Mu itangazo polisi yanyujije ku rubuga rwa twitter yavuze ko irakomeza gukurikirana iki kibazo amazi yagabanuka ikabimenyesha abaturarwanda urujya n’ uruza rugakomeza.

Ntabwo byari bimenyerewe ko uyu muhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira uhura n’ iki kibazo. Iki kibazo cyajyaga kiba kuri kiraro cya Nyabarongo kiri hafi y’ uruganda rwa Ruriba. Nyuma y’ uko iki kibazo kigaragaye 3 mu myaka ikurikiranye umuhanda wasubiwemo wigizwa hejuru kugira ngo amazi ya Nyabarongo atazongera gufunga umuhanda Kigali- Huye.

Abahanga mu by’ iteganyagihe bagaragaza ko muri uku kwezi kwa 12 kose ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba n’ u Rwanda rurimo bizagusha imvura nyinshi igateza imyuzure.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...