AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umwuzure wafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Umwuzure wafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira
18-03-2020 saa 17:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3638 | Ibitekerezo

Nyuma y’ imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 igateza umwuzure amazi ya Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Polisi y’ u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa twitter yagiriye Abaturarwanda inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu mu gihe iki kibazo kiratakemuka.

Yagize iti “ Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cy’uyu munsi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa. Muragirwa inama yogukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Turakomeza kubamenyesha uko amazi agabanuka kugira ngo urujya n’uruza rukomeze”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...