AMAKURU

UKWEZI
pax

VIDEO : Batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo n’uwatinye kurara muri Sitade

VIDEO : Batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo n’uwatinye kurara muri Sitade
4-07-2020 saa 14:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3110 | Ibitekerezo 2

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera Polisi yeretse itangazamakuru abantu baherutse kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 banasuzugura abapolisi.

GORILLA GAMES

Aba bashoferi 5 bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro, abapolisi barabahagaritse babirengaho barakomeza baragenda.

Abo bantu barimo abashoferi 2 b’ imodoka n’abamotari 3, bafashwe mu bihe bitandukanye bafatirwa mu mujyi wa Kigali.

Habineza Jean Marie w’imyaka 37, ubusanzwe atwara abagenzi kuri moto (Umumotari) avuga ko muri Gicurasi yatwaje umuntu umutwaro uwujyana mu karere ka Rulindo. Icyo gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yavugaga ko umuntu agomba kuba yageze mu rugo saa mbiri z’ijoro.

Habineza we yavuye mu ntara y’amajyarugu bwije ageze mu mujyi wa Kigali abapolisi baramufata yanga kujyana ikinyabiziga aho bamweretse.

Yagize ati “Naraje mvuye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi ngera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagarika."

"Banyatse ibyangombwa banyereka aho nshyira ikinyabiziga ngo njye muri sitade, njyewe narabakwepye moto sinayijyana aho bambwiye ahubwo ndakomeza nditahira.”

Habineza aricuza ibyo yakoze birimo kurenga nkana ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, agerekaho no gusuzugura amabwiriza yahawe n’abapolisi. Ni mugihe nyamara ngo aho yari avuye bari bamubwiye kurara kuko n’ubundi bwari bwije arabyanga.

Ati “Naje gutekereza nyuma nibuka ko nakoze ibyaha byinshi kandi nirengagiza ko abapolisi basigaranye ibyangombwa byanjye. Ndabisabira imbabazi kandi nkangurira na bagenzi banjye n’abanyarwanda muri rusange kutazagwa mu makosa nk’ayanjye, bajye bubahiriza amabwiriza yose uko aba yatanzwe.”

Minani Thacien w’imyaka 42, avuga ko tariki ya 13 Kamena aribwo yahagaritswe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Nawe bamaze kumuhagarika bamwatse ibyangombwa arabitanga ariko ntiyajyana imodoka aho bamweretse ahubwo yikomereza gahunda ze.

Yagize ati “Abapolisi bampagarikiye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Murama, icyo gihe nari ntwaye imodoka yanjye ari saa tatu n’iminota 10. Banyatse ibyangombwa ndabibaha banyereka aho njya guhagarika imodoka sinayijyanayo ahubwo ndakomeza nigira muri gahunda nari ndimo.”

Minani akomeza avuga ko kuva tariki ya 13 Kamena kugeza tariki 02 Nyakanga yatwaraga imodoka ye atagira ibyangombwa, tariki ya 02 Nyakanga nibwo yagiye kumva yumva kuri Polisi baramuhamagaye aritaba.

Ati “Ndasaba imbabazi abanyarwanda kuba nararenze ku mabwiriza ya Leta nkanasuzugura inzego z’umutekano. Ntabwo nzabisubiramo kandi ndanakangurira bagenzi banjye batwara ibinyabiziga n’abanyarwanda muri rusange kubahiriza amabwiriza ya Leta.”

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bashoferi b’ibinyabiziga ari bamwe mu bantu usanga bagifite imyumvire itari myiza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakarenga nkana ku mabwiriza leta yatanze.

Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko badafite uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza bahawe n’abapolisi kabone n’iyo byaba mu bihe bisanzwe bitari ibi turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Twabivuze kenshi ko haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe nk’ibi turimo byo kurwanya COVID-19 ko nta muturage wemerewe kurenga ku mabwiriza ya Polisi. Niba umupolisi akubwiye guhagarara, hagarara, niba akweretse aho ujya hajye.”

CP Kabera yakomeje ashimira bamwe mu banyarwanda barimo gutanga amakuru yo guhagarika abarenga ku mabwiriza n’abakora ibyaha bitandukanye.

Yasabye n’abandi kujya batanga amakuru, anibutsa abakomeje kurenga ku mabwiriza ko bitazabahira bazajya bafatwa babihanirwe hakurikijwe amategeko.

Yasabye buri munyarwanda gukurikiza intero ya Ntabe Ari Njye, bityo buri muntu yirinde kuba nyirabayazana w’icyorezo cya COVID-19.

Si ubwa mbera Polisi y’u Rwanda yerekanye bamwe mu batwara ibinyabiziga barenze ku mabwiriza yo kurwanya koronavirusi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
iranzi Kuya 5-07-2020

aku bwonkuwo mumotari siwe uba witeje guhanwa nigute umuntu abaziko yakoze amakosa yarngiza akagerekaho nogusuzugura ? Yisubireho kbx

iranzi Kuya 5-07-2020

aku bwonkuwo mumotari siwe uba witeje guhanwa nigute umuntu abaziko yakoze amakosa yarngiza akagerekaho nogusuzugura ? Yisubireho kbx

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...