konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abagabo bakubita abagore ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo - Perezida Kagame

Abagabo bakubita abagore ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo - Perezida Kagame
22-04-2017 saa 19:27' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7078 | Ibitekerezo 5

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta igiye guhagurukira abagabo bafite umuco mubi wo gukubita abagore babo ku buryo uzajya afatwa nawe Leta izajya imwikubitira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bitabiriye Inama nkuru ya gatatu yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.

Perezida Kagame yavuze ko abagabo bigize indakoreka mu miryango bakaba batagirwa inama, kuko bumva ko bo nta wabakubita, Leta igiye kuzajya ibikubitira.

Yagize ati “[…]Kuki habaho umuntu wihanganira ihohoterwa?Ihohoterwa ntabwo rikwiye kwihanganirwa. Nta kibi gikwiriye kwihanganirwa, ikibi kirarwanywa, tukirwanye [....] Kugutoza kwihanganira gukubitwa! Ntibishoboka. Abagabo bakubita abagore babo ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo. Abagabo bananiranye bumva ko batahanirwa mu miryango ngo babireke Leta igiye kuzajya ibakubita.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko gukubita uwo mwashakanye ari umuco mubi, maze asaba abagore ndetse n’abagabo b’inyamgamugayo ko bakamagana uyu muco mubi , bakawanga bityo bakawurandura burundu.

Yagize ati “ Bikwiye guhinduka ku buryo impande zombi, abagore ubwabo n’abagabo batabirimo badakubita abagore babo bagomba kubyanga maze bagafatanya uwo muco mubi ukarandurwa naziriya nyigisho zigisha abantu ngo umugore yaragowe ngo umugabo n’agira atya ugomba kumuhendahenda, guhendahendera gukubitwa? Ntabwo aribyo.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku kibazo cy’abana b’abakobwa bacuruzwa aho yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kigomba guhagurukirwa kikarwanywa ku buryo bwose.

Yagize ati “Ntabwo tugomba kurebera abana bacu bajya gucuruzwa hanze. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma. Umuntu ntabwo ari ikintu. Abana bacu ntabwo bacuruzwa nk’ibintu ngo tubyemere. Ibyo twifuza byose ntitwabigeraho abana bacu bacuruzwa, barahinduwe ibicuruzwa, bagirwa abacakara hirya no hino. Dukwiye guhindura imitekerereze, tukareka kwihanganira akarengane, ibikorwa byacu bigahinduka.”

Yakomeje avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kidakwiye kwihanganirwa aho yanagaragaje ko by’umwihariko FPR ifatwa nk’agakiriro k’igihugu cy’u Rwanda itazigera yemera amabi nk’ayo akorerwa abana b’abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu yaboneyeho gusaba abanyarwanda ko bakwiye guhindura imitekerereze ku buryo bizagera aho buri wese azajya avuga ngo ‘ibyabaye byarabaye.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
hh Kuya 26-04-2017

Reba ikikwereka umuyobozi warezwe neza,azi agaciro k abagore ndagukundaaaa MY PRESIDENT,burya umugabo wese ukubita umugore ntaburere bakwiye kujya mu ngando

king Kuya 24-04-2017

Ibibintu byogukubita abagore bazabirekere President Nkurunziza nabaturage biwe mbona byabera abarundi apana abanarwanda kuko twatojwe nintore izirusha intambwe mureke ikirofa Nkurunziza.

Edouard Kuya 23-04-2017

Congretulation to our President.

Ikimansura Kuya 23-04-2017

Ushobora kuba uri number one.

JOAN Kuya 23-04-2017

Ibyo ni byo ariko se ko hariho nabagore bakubita abagabo babo ariko umugabo yabivuga bigaterwa utwatsi? Ngewe ndabona abagore aribo bagiye kuba abagabo da.Ahaaa abashaka abagore nako abagabo kuko abagore nibo basigaye ari abagabo ni mushake..muzabaze President wuburusiya PUTINE we yahaye abagabo agaciro ko umugore nakosa umugabo azajya amucishaho akanyafu ariko iwacu ho abagore nibo basigaye bakubita abagabo.Nzabandora ni umwana wumunyarwanda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...