Abanyarwanda baba hanze y’igihugu barimo gusoza amatora ya Pereza wa Repubulika y’u Rwanda gusa ku rundi ruhande hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanayarwanda baba imbere mu gihugu batore Perezida uzayobora u Rwanda n’abanyarwanda mu myaka 7 iri imbere. Hirya no hino mu gihugu imyiteguro irarimbanije nk’uko byakomeje kugaragazwa kenshi cyane n’abanyagihugu ko amatora kuribo azaba ari ubukwe.
Nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku ngengabihe yayo uyu munsi tariki ya 3 Kanama hari hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ku banyarwanda baba hanze y’igihugu naho ku itari ya 4 Kanama 2017 akaba ari amatora ku banyarwanda baba imbere mu gihugu. Biteganijwe ko komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaza by’agateganyo amajwi azaba yavuye mu matora ku itariki 9 Kanama naho ku itariki 16 Kanama 2017 akaba aribwo hazamenyekana bidasubirwaho uwatsindiye kuyobora u Rwanda.
Abakandida batatu bari guhatanira kuyobora u Rwanda barimo Nyakubahwa Paul Kagame uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Democratic Green Party ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Phillipe.
Biteganijwe ko amatora ya Perezida wa Repubulika muri uyu mwaka wa 2017 azatwara ingengo y’imari ingana na milliyari eshanu z’amafaramga y’u Rwanda.
Amafoto agaragaza uko imyiteguro ihagaza ku biro by’itora hirya no hino mu gihugu
Aha ni mu karere ka Kicukiro, bateguye nk’abategereje kwakira umugeni
Amafoto:Twitter
Soma inkuru bijyanye hano : AMAFOTO: Abanyarwanda hirya no hino ku isi bazindutse iya rubika bajya gutora Perezida