AMAKURU

UKWEZI

Alain Muku wari umushinjacyaha, yanditse igitabo avugamo ibya Ingabire Victoire n’ifungwa rye

Alain Muku wari umushinjacyaha, yanditse igitabo avugamo ibya Ingabire Victoire n’ifungwa rye
2-02-2018 saa 17:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11301 | Ibitekerezo 8

Alain Mukuralinda uzwi nk’umuhanzi akaba n’umwanditsi ndetse akaba yaranabaye igihe kirekire umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yanditse igitabo avugamo ibijyanye n’ifungwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, umaze igihe muri gereza ya Kigali izwi nka 1930.

Ubwo yasobanuraga iby’igitabo yanditse, Alain Mukuralinda bamwe bazi nka Alain Muku, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Muri iyi myaka ibiri ishize abantu batagira ingano kandi baturutse imihanda yose, bakunze kumbaza impamvu ntavuga ku mugaragaro uko urubanza rwa Madamu Ingabire Umuhoza Victoire rwagenze, bamwe bagira bati mwaramuhimbiye, mwaramubeshyeye, mwaratekinitse, mwaramurenganyije, nta butabera... None igihe ni iki ngo buri wese ubyifuza amenye koko uko muri urwo rubanza byagenze, cyane cyane ko na madamu Ingabire yabibwiriye uko yabibonye. Ubwo buri wese amaze kwisomera no kumva impande zombi, nta marangamutima, azikuriramo umwanzuro ukwiye. Murabisanga mu gitabo nise “Qui manipule qui ?: Victoire Ingabire Umuhoza, des Pays-Bas au Pays des Mille Collines”

JPEG - 172.4 kb

Alain Muku yahoze ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ubu abana n’umuryango we mu Buholandi

Iki gitabo cya Alain Muku yamaze gushyira hanze, urebye mu ncamacye yacyo usangamo ishusho y’ibigikubiyemo aho biganisha. Hari aho muri iyo ncamake, uyu mwanditsi agaragaza ko abapolisi, abashinjacyaha n’abacamanza, bagaragaye mu maso ya benshi nk’abarenganyije Ingabire Victoire, hakaba abavuga ko urubanza rwe rwari rushingiye ku mpamvu za politiki n’ibindi, nyamara ngo kuba umugore w’umunyapolitiki bitaragombaga kumuha ubudahangarwa imbere y’amategeko.

Alain Muku avuga ko igitsina, ubwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa imyemerere kimwe n’ikindi gikunde umuntu yaba arimo, bidatuma ubudahangarwa bwatuma atakurikiranwa igihe yakoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU Inkingi, afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 kuva muri 2010, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Hadassahy Kuya 9-02-2018

Mbega Mukuralinda weee, nuko urakoze ushinyaguriye umurambooooo, Imana ikubabarire kuko Uzi ukuri ukakurengaho....NGAHO Hamana ubugome no guhakirizwa...

franco Kuya 9-02-2018

ariko Alain nibwo Uwo umugore afunze ntaburenganzi dufite ubwo kumwandikaho. uburenganzirq bwe n’umuntu warabuhonyoye. ese waramubajije mbere yo kumwandikaho? ibyo kuba umwere CG umunyabyaha simbizi ariko njye nemera ibihano yahawe n’ibyaha yahamijwe n’urukiko

MASO Kuya 4-02-2018

TU ES INTELLIGENT

faki Kuya 3-02-2018

Mukurarinda warumugome birenze kereka utakuzi cg uwo utahuye nawe ngo aguhe akanu

Anna Kuya 3-02-2018

Birababaje kubona umuntu nkawe yandika ibinyoma abinzi neza ko ali ibinyoma!!!
Ariko uzabtishyura tu what u sow is what u reap!!

bobo Kuya 3-02-2018

ko ibyo mwamukireye bihagije wamwihoreye kereka niba ubona bidahagije

Mob Kuya 2-02-2018

Mukurarinda yagiye gukoriki iyo?yanditse ibiki?simbyumva neza

faki Kuya 2-02-2018

Sha warenganyije benshi nawe urabizi ariko hejuru yawe hari imana kd uzisyurwa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...