konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe ahita asimbuzwa

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe ahita asimbuzwa
7-12-2017 saa 15:38' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6508 | Ibitekerezo 2

Alex Kanyankole wayoboraga Banki y’u Rwanda Ishinzwe Iterambere, BRD yirukanywe ku buyobozi bw’iyi Banki ahita anasimbuzwa undi ako kanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2017 nibwo inama y’Ubutegetsi ya BRD yateranye maze ihita yanzura ko Kanyankole Alex wayoboraga iyi Banki ahita ava ku buyobozi maze bahita batora umusimbura kuri uyu mwanya.

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko Eric Rutabana wari ukuriye ishami ry’ishoramari muri banki y’abaturage (BPR) ari we wahise usimbura Kanyankole Alex wari umaze imyaka ine ayobora BRD.

Alex Kanyankole watangiye kubora BRD kuva mu mwaka wa 2013, ntabwo haramenyekana amakuru y’ icyaba cyatumye yirukanwa kuri uyu mwanya igitaraganya.

Mbere y’uko agirwa umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankole yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, NAEB yamaze imyaka ibiri, ubwo yari avuye ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe kawa, (OCIR-CAFE 2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE 2005 kugeza 2008.

Alex Kanyankole wayoboraga BRD


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
dddddddddddd Kuya 10-12-2017

yari ariyeho da.

yari amneyereye kwirukana abandi none we bamwirukaniye mu nama . Niyihangane. Gusa nzi ko ari umukozi.

wezi Kuya 7-12-2017

Ntacyo yskuyemo aye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...