konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amashirakinyoma kuri Dr Léon Mugesera byavugwaga ko amerewe nabi muri Gereza

Amashirakinyoma kuri Dr Léon Mugesera byavugwaga ko amerewe nabi muri Gereza
3-12-2017 saa 08:22' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6856 | Ibitekerezo 7

Urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) rwasobanuye iby’amakuru yavugaga ko Dr Léon Mugesera wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’inkiko z’u Rwanda amerewe nabi muri gereza ndetse n’umunyamategeko we uvuga ko aherutse kujya kumureba muri gereza akimwa uburenganzira bwo kubonana nawe.

Ikinyamakuru La Presse cyavugaga ko cyahawe amakuru n’umugore wa Léon Mugesera witwa Gemme Uwamariya binyuze mu ibaruwa yandikiye umwunganira mu mategeko, Jean Felix Rudakemwa.

Uyu munyamategeko Rudakemwa ngo akimara kubona iyo baruwa yayoherereje iki kinyamakuru ariko asaba ko kitagaragaza uruhare rwe muri iki kibazo. Ikindi kandi iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu munyamategeko wunganira Mugesera yagiye gusura umukiriya we aho afungiye ntahabwe uburenganzira bwo kubonana nawe.

Urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rwahakanye aya makuru ndetse ruvuga ko kugeza ubu Léon Mugesera afunzwe kimwe n’abandi bagororwa kandi agenerwa ibiteganywa n’itegeko nk’uko bigaragara mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya RCS.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri kandi nta shingiro afite,Ubuzima bwa Mugesera buri kwitabwaho kimwe n’abandi bagorogwa. Kugeza ubu ameze neza RCS iri kumwitaho kandi ntabwo ari ukuri ko umunyamategeko we yabujijwe uburenganzira bwo kubonana n’umukiriya we (Uwo yunganira)”

Ku wa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye igifungo cya burundu Dr Léon Mugesera nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda tariki ya 24 Mutarama 2012yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
xxxxxx Kuya 5-12-2017

iyo babaga bamufunga imfunguzo bakazijugunya muri Toilet iyo nterahamwe gusa aragapfa nabi abo yishe nabo ni abantu kdi binzirakarengane

teo Kuya 4-12-2017

arahaze mumureke nimba nawe arafunzwe ararya ibya rubanda adakora ngo none ameze nabi aboyishe c baravuga buriya gagirango bamufungire muri hotel

bimawuwa Kuya 3-12-2017

Ariko nkiyo nterahamwe ko yakatiwe burundu umunyamategeko nu wiki, ese ubuzima bwe bumeze nabi bitwaye iki ubwa bandi yamaze bo si abantu mujye mureka guhagira kubantu mureke iyo nterahamwe abone uruyikwiye.

nounou Kuya 3-12-2017

iyonkoziyibibi yirirwa ibwejagura mubiki abo yashakg kunyuza iyubusamo bo ntag bari abantu none aririrwa atera isesemi gusa dushyize ubunyarwand imbere ark abo birirw badusonga Nibo badusubiz inyuma ahubwo keretse nkiyo bamukatira urwo kwicishwa inkota uwo mugome 😂😢

xxxx Kuya 3-12-2017

ariko ntimukirigite ngo museke, nonese wumva ko ibyo urwo rwego rw’abagororwa ruvuga aribyo by’ukuri? igihe se batabeshye ni ryari? sinabyemera cg ngo mbihakane ariko nakumva ibg’uwo munyamategeko inshuro 1000 kuruta iby’urwo rwego. njyewe niko mbyumva

Gakuba Kuya 3-12-2017

Umuntu we wica umuntu waremwe, ni mana cyangwa ubikangurira abandi aho yajjya hose apfa nabi ubundi iyo bamushyira mageregere cyangwa ahandi ntaba aruka ngo aravuga

Ntukanyagwe Oreste Kuya 3-12-2017

Ngo ntibazagaragaze uruhare rwe muri kiriya kibazo??? Umva mbese ubujajwa!!! Bazajya birirwa bakwiza ibinyoma n’ibihuha hanyuma ngo ntibabagaragaze? Abantu nk’aba ba Me Mudakemwa nibo biha amakuru bihimbiye HRW, nayo ikayakoramo raporo zitagira epfo na ruguru

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...