konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Aya matora ni nk’ubukwe, invitation ni ikarita y’itora - Guverineri Mureshyankwano

Aya matora ni nk’ubukwe, invitation ni ikarita y’itora - Guverineri Mureshyankwano
30-05-2017 saa 06:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2407 | Ibitekerezo

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, niho Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yagaragarije ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ari ubukwe, naho urupapuro rw’ubutumire (invitation) rukazaba ari ikarita y’itora.

Guverineri Mureshyankwano yabivuze nyuma y’umuganda wari witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barimo Abasenateri, Abadepite n’abakozi ba sena y’u Rwanda batandukanye. Byari mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zijyanye n’amatora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Guverineri Marie Rose Mureshyankwano, avuga ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ari nk’ubukwe, aho umuntu wese ufite ikarita y’itora agomba kuyibona nk’ubutumire (invitation) yahawe ngo nawe azatahe ubwo bukwe. Aha yagize ati: "Amatora ni nk’ubukwe, invitation ni ikarita y’itora, mwikosoze kuri lisiti y’itora maze twitegure amatora neza."

Inyito y’uko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ari nk’ubukwe, si umwihariko wa Guverineri Mureshyankwano Marie Rose kuko n’abandi bayobozi bagaragaza ko abaturage biteguye kwitabira ubukwe muri Kanama uyu mwaka. Urugero ni Depite Jean Marie Vianney, abinyujije ku rubuga rwa twitter yagaragaje ko abyumva kimwe na Guverineri. Hon. Gatabazi ati: "Nibyo rwose mushiki wanjye Guverineri Mureshyankwano, komeza imihigo."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...