konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bamwe mu bayobozi bakuru FPR yagobotse nyuma ya Jenoside bari bayifitiye ubwoba

Bamwe mu bayobozi bakuru FPR yagobotse nyuma ya Jenoside bari bayifitiye ubwoba
7-04-2018 saa 08:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29094 | Ibitekerezo 4

Mu gihe mu Rwanda twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ukuri kudashidikanywaho ni uko hari byinshi byiza byagezwemo mu kwiyubaka haba mu iterambere rusange no mu bumwe n’ubwiyunge. Kimwe mu bigaragaza intambwe ihambaye y’ibyagezweho, ni ukuba hari bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ubu bitangira ubuhamya bw’ibyo bakorewe na FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside, nyamara barikangaga ko ahubwo bashobora kugirirwa nabi.

Kuba hari abayobozi bakuru b’igihugu bari mu myanya inyuranye y’ubuyobozi bahawe na FPR Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi mbere bari bafitiye ubwoba ubuyobozi bushya bwahagaritse iyo Jenoside, ni ikimenyetso kidashidikanywaho cyo kudahezwa mu nzego zifata ibyemezo no kuba ivangura iryo ari ryo ryose nta ntebe rigifite mu Rwanda. Muri iyi nkuru, turagaruka kuri bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bahawe imyanya y’ubuyobozi bikabatungura kuko bigeze kugirira ubwoba bukomeye FPR Inkotanyi.

1. Guverineri Mureshyankwano wagobotswe n’Inkotanyi kandi yari yiteze ko zizamwica

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose uyobora Intara y’Amajyepfo, mu kwezi k’Ukuboza 2016 yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’Urubyiruko rusaga 800 rw’abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo, asobanura uburyo abasirikare b’Inkotanyi bamugobotse bakamukiriza umugabo n’umubyeyi nyamara bari biteze ko bazabica.

JPEG - 131 kb

Mu buhamya bwe, Guverineri Mureshyankwano yatangiye avuga umuryango akomokamo, asobanura uburyo yavutse ku babyeyi b’abahutu kandi akaba yaravukiye mu ivangura rishingiye ku moko akanarikuriramo. Yasobanuye uburyo yahunze ngo atazicwa n’Inkotanyi, nyuma agatungurwa n’ibyo zamukoreye.

Guverineri Mureshyankwano ati:"Navukiye mu Karere ka Nyabihu hahoze ari muri Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi. Navukiye mu Rwanda, ndahakurira, muri 1994 ndahunga njya muri Zayire ubi ni RDC, ndongera ndataha... Navutse ndi umuhutu, Data na Mama ari abahutu, nzi ko duturanye n’Abatutsi. Amacakubiri y’amoko nayavukiyemo, nyakuriramo. Abatutsi baratotezwaga mu mashuri. Ku rutonde rw’abemererwaga kujya mu mashuri yisumbuye, nta mututsi warangwagaho. Icyatumye mpungira muri Zayire, nari nzi ko ndi umuhutu, nareba ukuntu bishe Abatutsi nkavuga nti nibagera mu gihugu bazatumara."

Yakomeje agira ati: "Twahunganye n’interahamwe n’abasirikari bari batsinzwe bakajya bagaruka mu Rwanda guteza umutekano mucye. Ingabo zatsinzwe zaratubwiraga ziti "ejo tuzabacyura", bakatwumvisha ko nta muhutu usigaye bose bapfuye. Twakomeje tugenda mu mashyamba ya Kongo nta kintu dufite, inzara iratwica, abandi bicwa n’inyota. Umusirikari wa RPA (Inkotanyi) yadusanze aho twari turi mu mashyamba ndwaje umugabo wanjye. Twahise twumva ko dupfuye. Icyo gihe abasirikari ba RPA bavuye umugabo wanjye aho kumwica, byarandenze. Uretse kuvura umugabo wanjye, abasirikari ba RPA batuzaniraga n’igikoma cyo kunywa."

Guverineri Mureshyankwano kandi yasobanuye uburyo uretse kugoboka umugabo we, abasirikare b’Inkotanyi banavuye nyina wari warasigaye mu cyahoze ari Komine Karago, hafi y’ahahoze ari kwa Perezida Habyarimana. Yagize ati: "Aho mvuka muri Karago kuko ari iwabo wa Habyarimana, abantu bose bari barahunze. Hari harasigaye mama umbyara kuko yari ashaje atabasha kugenda, twumvaga ko mama Inkotanyi zamwishe akabura umuhamba akaborera mu nzu. Mpungutse nahise njya iwacu nsanga umukecuru arahari. Inkotanyi aho kumwica zaramuvuye zimwitaho. Inkotanyi zarahanyuze zumva umuntu arakorora ziti "kuki wowe utahunze?" ati "Nta maguru mfite nimuze munyice"...Mama ni we watubwiraga ayo mateka yose. Ngo bamuteye inshinge zitabarika bamuvura ubumuga. Aho kumwica Inkotanyi zaramufashe zikajya zimujyana kota izuba, zikaza kumusubiza mu nzu no kumugaburira. Naratunguwe kuba Inkotanyi zarankirije umugabo n’umubyeyi, zikankura muri Kongo. Byankijije ubuhutu nari narimitse muri njye. Nagarutse mu gihugu ndiga, mba umudepite, ubu ndi guverineri."

2. Rucagu Boniface, FPR yamukuye mu ngunguru imugira umuyobozi abanza kugirango bamwibeshyeho

Rucagu Boniface, ni umunyepolitiki wakoze imirimo inyuranye mu Rwanda, ndetse wabaye umuyobozi ku ngoma zitandukanye z’abaperezida bayoboye u Rwanda. By’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Rucagu yarwanye urugamba rukomeye rwo kuyobora igice cyarimo abacengezi n’abafite ingengabitekerezo y’ivangura, nyuma y’uko abayobozi ba Leta y’ubumwe bamusangaga aho yacuruzaga ingunguru mu Gakinjiro, akagirwa perefe w’icyahoze ari Ruhengeri, ibintu yivugira ko byamutunguye bikanamutangaza cyane.

JPEG - 114.4 kb

Rucagu Boniface yakunze kurangwa mu myanya ya politiki myinshi, guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko guhera mu 1984 kugeza mu 1994 yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Nyuma ya Jenoside yagiye agirirwa icyizere na Perezida Kagame, akaba yarabaye Perefe w’icyahoze ari Ruhengeri ndetse aza no kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yanaye umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, umwanya yavuyeho agirwa umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

JPEG - 68.3 kb

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com mu minsi yashize, Rucagu Boniface yasobanuye uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yagizwe umuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, bikamutungura cyane. Rucagu ati: "Ndakubwiza ukuri ntabwo nari mbyiteze, ntabwo nari narigeze ngira amahirwe yo kubonana n’Inkotanyi wenda ngo ndiherera tunamenyane tugire ibyo tuganiraho, gusa nsigara muri iki gihugu nasigaye mvuga nti nzaregwa ko nabaye mu bayobozi babanje kandi bagize uruhare rwo gukora Jenoside, nibandega nzatsinda kuko niyizi n’abaturage bo mu majyaruguru bari bazi ko ntawe nahemukiye. Nintsinda rero nkagaragaza ko ibya Jenoside nta ruhare nabigizemo, nzaba umuturage nk’abandi mpinge, norore, ntange umuganda, mbe intangarugero mu kumvira no kuyoboka ubuyobozi bwari bugiyeho. Ngayo amahirwe nari ntegereje... Bangirira icyizere, icyo gihe nari narihangiye imirimo, nacuruzaga ingunguru mu Gakinjiro. Ababimbwiye bansanze mu rugo, ariko bari baranshyizeho nanjye ndabyumva kuri radiyo ariko ngakeka nti ntabwo ari njye, ni umuntu twitiranwa. Nkibaza nti njyewe baba bampamagaye biturutse kwande? Noneho abaje kundeba barambwira bati wowe ko utagiye ku kazi? Ndababwira nti nkavuyeho, mvuye mu Gakinjiro mvuye kwicururiza ingunguru, ubu nje kuruhuka rwose akanjye ndakarangije. Bati ntabwo wamenye ko wabaye perefe? Ntabwo wumvise radiyo ivuga ko Perefe wa Ruhengeri ari wowe? Nti ibyo narabyumvise, ariko ntabwo namenye ko ari njye, nagizengo ni uwo twitiranwa... Ntabwo nabyiyumvagamo, ntabwo nari mbitegereje. Barambwira bati si wowe wabaye umudepite mu Ruhengeri? Ndikiriza bati rero itunganye, ntabwo tugusiga ahangaha turakujyana."

3. Jean Philbert Nsengimana yagizwe Minisitiri n’ubwo Se yari Burugumesitiri muri Leta yateguye Jenoside

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ubu akaba ari Umujyanama wihariye wa Dr Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa, nawe ubwo yari Minisitiri yatanze ubuhamya bugaragaza ko n’ubwo ari umuyobozi, aterwa ipfunwe n’uko ntacyo yakoreye abahigwaga muri Jenoside anerekana ibindi bimuteye ipfunwe, aboneraho no gusaba imbabazi kuko Se yari muri Leta yakoze Jenoside.

Ibi Jean Philbert yabisobanuye mu buhamya yatanze imbere y’Urubyiruko rusaga 800 rw’abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo mu kwezi k’Ukuboza 2016, aho yasobanuye uburyo ubu u Rwanda ari rushya, abana bose bakaba biga bitarahozeho.

JPEG - 37.8 kb

Yagize ati: "Nituvuga politiki y’Uburezi kuri bose, siko kera byahoze. Mu gihe cyacu byari bigoye kuba umwana w’umukene yakwiga. Abatutsi n’abakene bavutswaga amahirwe yo kwiga atari uko babuze ubwenge... Amacakubiri yinjijwe mu banyarwanda yaje kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi urubyiruko rushorwa mu bwicanyi."

Nsengimana yanasobanuye uburyo yahunze, n’uburyo mu buhungiro mu cyahoze ari Zayire, ingengabitekerezo ya Jenoside yacengezwaga. Aha yagize ati: "Jenoside yaje guhagarikwa n’Inkotanyi abantu igihiriri duhungira muri Zayire y’icyo gihe. Aho twari mu buhungiro ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje gucengezwa mu banyarwanda. Bavugaga ko Inkotanyi zica abahutu ndetse ko mu Rwanda hari imashini ibasya. Ariko natunguwe no kubona Inkotanyi ya mbere yangezeho ari yo yanyurije indege ikanzana mu Rwanda. Nageze mu Rwanda njya mu ngando, ndiga ndarangiza ngirirwa icyizere cyo kuyobora urubyiruko."

Urubyiruko rwari rukurikiye Jean Philbert, rwabaye nk’urukangutse cyane ubwo rwumvaga uyu muyobozi avuga ibya Se, akanabisabira imbabazi. Yagize ati: "Data yari Burugumesitiri mu gihe cya Jenoside. Data yari umunyapolitiki muri Leta yateguye Jenoside, ibyo ndabisabira imbabazi.... Kuba ubu ndi Minisitiri byerekana ko hari amahirwe angana ku Banyarwanda. Uyu munsi nta Muhutu nta Mututsi, twese turi Abanyarwanda bafite amahirwe n’uburenganzira bingana."

Mu gusobanura uburyo hari ibimutera ipfunwe, Nsengimana yagize ati: "Urungano rwanjye n’abo twiganaga bagize uruhare muri Jenoside. Ibyo bituma numva mfite ipfunwe. Ikindi kintera ipfunwe ni ukuba ntacyo nakoze ngo ndwanye Jenoside cyangwa ngo ngire abo mpisha nk’umuntu utarahigwaga. Nterwa ipfunwe kandi no kuba hari abo twiganye bahigwaga kuko ari Abatutsi kugeza n’ubu ntazi niba bariho cyangwa barapfuye."

4. Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi mu biro bya Perezida Kagame n’ubwo nyina afungiwe gukora Jenoside

Nelly Mukazayire ni Umuyobozi wungirije mu biro bikuru bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ariko by’umwihariko akaba afite amateka yagiye akora benshi ku mutima, dore ko yacitse ku icumu rya Jenoside nyamara nanone nyina akaba afungiwe ibyaha yakoze muri Jenoside. Mu buhamya bwe mu myaka ishize, yagaragaje uburyo kuba afite nyina ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 kubera kuba yarakoze Jenoside yakorewe abatutsi nyamara akaba ari umuyobozi wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika, ari kimwe mu bimenyetso bishimangira ko Abanyarwanda bahawe uburenganzira bungana.

Yagize ati: “Ndi umwana w’uwakoze Jenoside, mama wanjye ubu arimo gukora igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza ya Kigali, kubera uruhare yagize muri Jenoside. Ndi urugero n’ikimenyetso gifatika cyo kuba abanyarwanda bose bahabwa amahirwe n’uburenganzira bungana mu Rwanda rushya. Nyuma ya Jenoside abanyarwanda babashije kubaka igihugu cyiza, aho umwana w’uwakoze Jenoside n’umwana w’uwayirokotse banganya amahirwe ku burezi, ku buzima, mu kazi no mu myanya y’ubuyobozi. Uko biri kose ariko, inzira yo gukira ibikomere n’ubwiyunge iracyasaba uruhare rwa buri wese”

SOMA UBUHAMYA BWA NELLY BWOSE HANO: Ubuhamya bwa Nelly ukora mu biro bya Perezida kandi nyina afungiwe gukora Jenoside

Muri ubu buhamya bwe, Nelly Mukazayire yagaragaje ko ubu u Rwanda rwahindutse, abarutuye bakaba bashishikajwe no gukora ibyiza bibateza imbere ndetse babishyigikirwamo n’ubuyobozi. Yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, ashimira abayobozi batumye iyi ntambwe yo kongera kwiyubaka igerwaho ndetse anakomeza buri wese wahuye n’akaga k’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

5. Bamporiki Edouard yagizwe depite ahabwa n’undi mwanga nyamara mu cyunamo cyo mu 1995 yaraye mu bihuru kubera ubwoba

Bamporiki Uwayo Edouard, yahoze ariumudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ni umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, ariko iyo atanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo, uburyo yamaze igihe afite ipfunwe n’ubwoba kubera ibyo bamwe muri benewabo bakoze muri Jenoside, ubona ko u Rwanda rwavuye kure kandi rugeze kure cyane rwiyubaka.

N’ubwo atakoze Jenoside, nyuma yayo yari afite ibikomere byinshi ku mutima we ndetse yahoranaga ipfunwe ry’ibyakozwe n’abahutu cyane ko harimo na se wabo wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi. Jenoside ikirangira, icyunamo cyabaye mu mwaka wakurikiyeho cyabaye ari mu bihuru. Gusa ibi ntahantu yabihungiye, yagumye mu Rwanda abana nabyo, arwana nabyo kugeza ubwo yaje kubikira.

JPEG - 82.3 kb

Yagize ati “Ubuzima bwa nyuma ya Jenoside bw’ipfunwe nta hantu nigeze mbuhungira. Buriya abagiye ikintu kinini bahunze ni ipfunwe. Abahutu batishe bari basangiye ipfunwe n’ababikoze bityo nkumva ko abagiye bahunga bahungaga ubwoba bw’ibyo bakoze cyangwa ubw’ibyo benewaho bakoze... Mu cyunamo cyo mu 1995 twaraye mu gihuru igihe cyo kwibuka kirinda kirangira ntawuraye mu nzu, ariko ntan’uwaje kutwica. Ikiranga ipfunwe ni uguhimba isi yanyu yo kujya kwihisha ibyo abandi barimo, aho kujya mu cyunamo twagiye kucyihisha. Icyo ni ikimenyetso cy’ipfunwe”.

Mu buhamya bwa Bamporiki Edouard, hari aho agaragaza neza ipfunwe no gutinya ubuyobozi bw’igihugu byagiye bimuranga. Nk’umuntu wari umuhanga mu by’ubusizi, yigeze gutumirwa kuvuga umuvugo muri Perezidansi mu marushanwa yari yateguwe, ariko yaratsinze agenda afite ubwoba ko bazamukurikirana bakamunyaga umwanya wa mbere. Yagize ati: Yagize ati: "Umuntu wanyakiriye yari umujyanama wa Perezida mu by’umuco maze ambaza amazina, nahise nitanguranwa nti Ninjye Edouard Bamporiki, umuvugo nzanye witwa ’Ukwibohora ni urugendo’ na we ansubiza ko amarushanwa ataratangira. Ariko bwari uburyo bwanjye bwo kumva ko icyiza nzanye gituma utareba isura yanjye ngo untindeho... Navuze umuvugo mwiza ariko mfite ubwoba. Abatangaga amanota baravuga ngo ariko buriya uwa mbere ntimwamubonye? Umutima ukomeretse n’iyo bavuga bati turaguhaye ugirango baravuze ngo twakunyaze”.

Aha avuga ko yumvaga bari kuvuga undi muntu, nyamara ni we bavugaga kuko yaje kuba uwa mbere ariko ataha atanyuzwe kuko yumvaga bashobora kubitekerezaho bakazafata uwa kabiri kuko yumvaga ukuntu ameze, ubwoko bwe n’ibindi, bitabereye umuntu uzavugira umuvugo imbere ya Perezida wa Repubulika.

Igihe cyaje kugera, Bamporiki Edouard aza kuba umwe mu banyapolitiki mu Rwanda aho yamaze igihe mu Nteko Ishinga amategeko mu mutwe w’abadepite, nyuma ashingwa kuyobora Itorero, ndetse akaba yarakunze no kugaragara cyane muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, atanga umusanzu we mu kumvisha abaturage ko bakwiye gushyira imbere ubunyarwanda bahuriyeho bakarandura muri bo ibijyanye n’ivangura rishingiye ku moko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Regards Kuya 7-04-2018

Murabaserereje gusa nta kindi! Niba se ba nyirubwite bari abere ni ngombwa ko noneho bakagombye kuzira iby’ababyeyi babo? Ngirango bakora imirimo bahawe kuko babifitiye ubushobozi naho mwe...

Toto Kuya 7-04-2018

Aba bategetsi barasetsa ye "Kuba ubu ndi Minisitiri byerekana ko hari amahirwe angana ku Banyarwanda" ntabwo amahirwe angana ku Banyarwanda akwiye gupimirwa kuba warabaye Minister. Iyo utabawe uba uvuga ibindi nk’uko mwabitojwe mukiri bato. Ahubwo vuga uti gutegeka bigira umuryango rubanda tuzahora turi amateme munyuraho mugera ku ntego zanyu. Nibaza uburyo mwakwirata ibyo bibi mu gihe twe twatozwaga kubaha buri wese twicwa ninzara. Ese muratwigisha ko kuba successful bisaba kuba intagondwa? Bonne chance

Toto Kuya 7-04-2018

Aba bategetsi barasetsa ye "Kuba ubu ndi Minisitiri byerekana ko hari amahirwe angana ku Banyarwanda" ntabwo amahirwe angana ku Banyarwanda akwiye gupimirwa kuba warabaye Minister. Iyo utabawe uba uvuga ibindi nk’uko mwabitojwe mukiri bato. Ahubwo vuga uti gutegeka bigira umuryango rubanda tuzahora turi amateme munyuraho mugera ku ntego zanyu. Nibaza uburyo mwakwirata ibyo bibi mu gihe twe twatozwaga kubaha buri wese twicwa ninzara. Ese muratwigisha ko kuba successful bisaba kuba intagondwa? Bonne chance

Thierry NIYONGABO Kuya 7-04-2018

Imana irushirize gufata Mu mugongo igihugu c’Urwanda.Amen

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...