konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Benshi mu banyeshuri basabye inguzanyo za buruse babahakaniye - Urutonde

Benshi mu banyeshuri basabye inguzanyo za buruse babahakaniye - Urutonde
29-08-2016 saa 07:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4724 | Ibitekerezo 1

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje urutonde rw’abemerewe inguzanyo ya buruse mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, aho abenshi ari abahakaniwe, hakaba haragendewe cyane ku manota abanyeshuri bagize no ku byiciro by’amasomo bize ariko n’ibyiciro by’ubudehe bikarebwaho n’ubwo bitahawe ijanisha rinini.

Abanyeshuri bemerewe inguzanyo ni 7.469 mu gihe abahakaniwe bo bagera ku 10.034, bisobanura ko umubare munini w’abatse inguzanyo ya buruse uyu mwaka bahakaniwe kandi n’umubare wafashwe uyu mwaka ukaba uri munsi y’uwafashwe mu mwaka ushize, kuko umwaka ushize bakabakabaga 12.000.

Inguzanyo uyu mwaka zatanzwe hakurikijwe ibintu bitatu. Icya mbere ni amanota umunyeshuri yagize, iki cyahawe ijanisha rya 40%, icya kabiri ni icyiciro cyangwa ishami ry’amasomo umunyeshuri aziga muri Kaminuza, iki cyahawe nacyo ijanisha rya 40% hanyuma icya nyuma ni icyiciro cy’ubudehe cyagenewe ijanisha rya 20%.

Muri siyansi, umunyeshuri wahawe inguzanyo ni uwabonye 60% naho ibindi bitari siyansi byo uwayemerewe ni uwagize byibura 46%. Muri aba bose ariko, uri mu cyiciro cya Kane we uko byagenda kose ntashobora guhabwa inguzanyo ya buruse, gusa abogonzwe n’uko bari mu cyiciro cy’abaherwe bo si benshi kuko batari hejuru y’150.

KANDA HANO UREBE URUTONDE RW’ABEMEREWE INGUZANYO:

Excel - 3 Mb

KANDA HANO UREBE URUTONDE RW’ABANGIWE INGUZANYO:

Excel - 3.7 Mb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Riyazimana Clade Kuya 30-08-2016

tura bakunda cane hano mu burundi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...