konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dore ibintu 5 byatumye Pierre Nkurunziza asigaye yanga cyane u Rwanda na Perezida Kagame

Dore ibintu 5 byatumye Pierre Nkurunziza asigaye yanga cyane u Rwanda na Perezida Kagame
21-08-2016 saa 10:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23581 | Ibitekerezo 16

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2015, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari nta makemwa, abakuru b’ibihugu bagenderana nta kibazo kigaragara hagati yabo, ariko ibibazo by’imvururu yakuruwe no kongera kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza, byatumye uyu mukuru w’igihugu yijundika u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame, kugeza aho anarushinja gufasha abashaka kumuhirika, ndetse ishyaka rya rikagera aho rishinja Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye kuba ari bo bakoze Jenoside kandi ahubwo barayihagaritse.

Muri Gicurasi 2015, Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yavuze ko mu bantu Nkurunziza yarakariye cyane, uza ku isonga ari Perezida Paul Kagame, ndetse imbwirwaruhame z’abayobozi bakuru b’u Burundi zirabigaragaza, ibibi byinshi u Burundi rubigereka ku Rwanda na Perezida warwo, ndetse iki gihugu giherutse no guhagarika ubuhahirane bw’ibihugu byombi. Ariko se uru rwango ko mbere ya 2015 rutagaragaraga, rwaje guturuka ku ki?

Muri iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umwanditsi yakusanyije ashingiye ku byagiye biba bikagaragarira buri wese, turabagezaho ibintu 5 byagaragaye ko byatumye Perezida Nkurunziza bijundika cyane u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame.

1. Nkurunziza yifuzaga gucyura impunzi ku ngufu, mu gihe Perezida Kagame yifuzaga ko havaho igituma bahunga

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we w’u Burundi Pierre Nkurunziza mu Karere ka Huye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 13 Mata 2015, amubaza ku mwuka mubi uvugwa mu gihugu ayoboye. Icyo gihe mu Rwanda hari hamaze kugera impunzi zirenga 4000 z’Abarundi.

Nyuma yo kubonana kw’aba bakuru b’ibihugu, Gervais Abayeho, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yatangarije BBC ko Perezida Kagame na Nkurunziza bavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango izo mpunzi zisubire mu Burundi, zifatanye n’abandi mu gikorwa cy’amatora. Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwavugaga ko izo mpunzi zahunze inzara yacaga ibintu mu Ntara ya Muyinga na Kirundo, nyamara impunzi zo zikerekana ko hari ibikorwa bishobora kuzagwamo ubuzima bw’abantu bihatutumba, kandi koko byabayeho abantu bakomeza gupfa umusubirizo, binatuma guhunga bifata indi ntera kuburyo ubu hanze y’u Burundi habarizwa impunzi zisaga 250.000.

N’ubwo Nkurunziza yifuzaga ko impunzi zari mu Rwanda zacyurwa ku ngufu, Perezida Kagame we ntiyabimushyigikiyemo, kuko uretse gukomeza kwakira neza izi mpunzi, Perezida Kagame yanagaragaje ko igikenewe atari ugucyura impunzi, ahubwo ari ugukuraho igituma zihunga. Aha yatungaga agatoki abayobozi b’u Burundi ngo bagire icyo bakora ibibazo by’umutekano mucye birangire. Ibi ntibyashimishije Nkurunziza kuko we yifuzaga ko zisubizwa i Burundi ku ngufu ngo bidakomeza kumuhesha isura mbi mu ruhando mpuzamahanga.

2. Perezida Kagame ntiyari ashyigikiye ko Nkurunziza akomeza kuyobora abaturage batamushaka

Kuwa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2015, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa China Central TV ubwo yari yitabiriye inama mu Busuwisi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko ikibazo kinini u Burundi bufite atari ukongera kwiyamamariza manda ya gatatu kuri Perezida Nkurunziza, ahubwo ikibazo ari ibyo Perezida Nkurunziza yagejeje ku baturage bo ntibabishime. Aha Perezida Kagame yagaye icyemezo cya Nkurunziza cyo gushaka kuyobora abaturage ku gahato bo bagaragaza ko batamushaka.

Yagize ati: "Ikibazo si Perezida ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu, icyo ni ikibazo kimwe muri byinshi... Niba abaturage bawe bakubwira ngo ntidushaka ko utuyobora, ni uko baba bashaka kuvuga ko ntacyo wabagejejeho. None ni gute wavuga ngo ndakomeza mbayobore mwabishaka mutabishaka? Ni ikibazo gikomeye!"

3. U Rwanda rwagarutse ku makuru y’Interahamwe zo muri FDLR zivugwa mu Burundi

Kuva mu Burundi hatangira kumvikana umwuka mubi, byakunze kuvugwa ko Leta ya Nkurunziza yaba ifitanye ubufatanye n’Interahamwe zo mu mutwe wa FDLR, ndetse na Leta y’u Rwanda iza gushimangira ko ibibera mu Burundi bibangamiye cyane u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, mu gushaka kugaragaza impungenge u Rwanda rwari rufite ku bibera i Burundi yagize ati: “Ntitwakwirengagiza amakuru avuga ko bamwe mu bagize FDLR basesekaye mu Burundi, amagana y’impunzi z’Abarundi zihungira mu Rwanda buri munsi, ariko cyane cyane inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage. Turasaba abayobozi b’u Burundi gukora ibishoboka byose bakagarura amahoro mu gihugu. Tuzakomeza gukorana n’Akarere n’umuryango mpuzamahanga mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.” 

4. Perezida Kagame yavuze ko ibya Kudeta (Coup d’Etat) yo mu Burundi byari ikinamico

Mu kiganiro kuri politiki zo mu Karere yahaye abayobozi n’intore z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, kuwa 14 Kamena 2015, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyabaye mu Burundi bikitwa ihirikwa ry’ubutegetsi (kudeta, coup d’Etat) ari nk’ikinamico.

Yagize ati, "Coup igira ibiyiranga. Ntabwo abajya gukora coup babanza kuyiririmba. Coup ikorwa mu ibanga. Abashaka gukora coup barabanza bakandika n’amabaruwa bakandikira n’uwo bashaka kuyikorera? Bakandikira na za ambasade?! ”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitanumvikana uburyo "benshi muri abo bivugwa ko bashakaga guhirika Nkurunziza ari abo muri CNDD-FDD, ishyaka rya Nkurunziza”.

5. Perezida Kagame ati "Ndaribwaribwa, icyampa ngo babigire vuba.

Ikindi gishobora kuba cyarakorogoshoye cyane u Burundi, ni ijambo Perezida Paul Kagame yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 9 Mata 2016, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ku bijyanye n’uko mu Burundi haba harimo gutegurwa Jenoside nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, ariko kandi u Burundi bukaba bunavugwaho gufasha abakoze Jenoside mu Rwanda.

Aha Perezida Kagame yahise avuga ko iby’i Burundi bitamureba, ariko akomeza agira ati: "Njya numva gusa mu baturanyi hari abaribwaribwa ngo barashaka gufasha interahamwe cyangwa iki gutera u Rwanda, uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngirango ni nacyo kibatinza... Ariko uwangirira ngo babigerageze.”

Umwanzuro: N’ubwo hashobora kuba hari n’ibindi, bigaragara ko ibi byavuzwe haruguru biri mu biza ku isonga mu kuba byaragiye bituma Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe bakomeza kwijundika u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame, kugeza aho ubu basigaye banamutuka mu matangazo ashyira hanze n’Ishyaka rya Pierre Nkurunziza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
hodavie jomi gakwavu Kuya 21-01-2018

hahaaaaa!ubwami bwimana nibuze butegeke nahivyabantu vyaturambiye p!

Bayan Kuya 14-06-2017

Mwe Urwanda Mureke Kureba Igitokozwa Kiri Mujisho Ryamugenzi Wawe Muryawe Harimwo Umugogo

J.P. Kuya 23-08-2016

Mana y’abasokuruza bacu. Tabara u Burundi

J.P. Kuya 23-08-2016

Mana y’abasokuruza bacu. Tabara u Burundi

Muvala Kuya 22-08-2016

Abarundi bareke kumera nk’ ibyana by’ inyoni ngo basame basore, Kazovako wizeye iki gituma woshyoshya ibyo utazi? Kujabuka biroroha, kugaruka bigacira !?? Tuzi neza ko mukomeje gukora ibyo mwakoreye aho mwari mwarahungiye (Muhura, Muvumba) no mu nzira aho mwaciye muhungira Tanzania, ibyo byose isi nitabibabaza ijuru rizahorera amaraso mwamennye kugeza ku iraso rya nyuma. Naho kwigamba ibyo birasanzwe ku bantu batagira umutima!!!

Rubayiza Kuya 21-08-2016

N’ubwo iyi nkuru ntayisomye yose ngarukiye kuri icyi cya mbere aho ugira uti: Nkurunziza yifuzaga gucyura impunzi ku ngufu, mu gihe Perezida Kagame yifuzaga ko havaho igituma bahunga!!!! Kuki se izo nama cg impuhwe president Kagamé agira ku Burundi atazigi iwe mu Rwanda, icy kibazo nta gihari? Ngo ayobora abaturage batamukunda????!!!

ndahari Kuya 21-08-2016

ibitekerezo by’abarundi ndi kubona biragaragaza ubushotoranyi ntaho bataniye na nkurunziza wabo ark abanyarwanda dukunda amahoro kd turanayafite ibyo turabyirata ntitumeze nkamwe ahubwo inama iruta izindi ni ukureba ibyanyu mbere yo kureba ibyo mu rwanda mwubake igihugu cyanyu mumaze kugira amatongo.

claude Kuya 21-08-2016

bazigiye kunterahamwe bakareba uko amaraso asama kuko uwishe ahora azerera ziriya mbonerakure ejobundi uzumva zivuga ngo zarashutswe zarizikwiye kumenya ko bariya bazituma kwica bo burira indege bagasiga abakene baruha kuko jyewe ikibazo uburundi bufite sikindi uretse kugira abayobozi babi batarebakure ariko abaturage bazi ubwenge bakwiye kuzibukira ibikorwa bibi kuko ababikora vazacirwa imanza bazasazire mumunyururu bazira ubujiji nokugendera muri nyabahururu

claude Kuya 21-08-2016

bazigiye kunterahamwe bakareba uko amaraso asama kuko uwishe ahora azerera ziriya mbonerakure ejobundi uzumva zivuga ngo zarashutswe zarizikwiye kumenya ko bariya bazituma kwica bo burira indege bagasiga abakene baruha kuko jyewe ikibazo uburundi bufite sikindi uretse kugira abayobozi babi batarebakure ariko abaturage bazi ubwenge bakwiye kuzibukira ibikorwa bibi kuko ababikora vazacirwa imanza bazasazire mumunyururu bazira ubujiji nokugendera muri nyabahururu

-xxxx- Kuya 21-08-2016

Turumwe Africa dukwiye guhuza amaboko kugirango dushyike kure

-xxxx- Kuya 21-08-2016

Jye mbona abayobozi biburindi babanza bagacyemura ibibazo bafite
Bakabona kureba ibitabareba.kuko URwanda aho rugeze rubyaye nkiburundi inshuro nyishi.kora ndebe iruta vuga numve

coyitungiye Audace Kuya 21-08-2016

Mbe I Rwanda umutekano urakwiye?vyoshoboka kuri wewe.abo mwirirwa murasa ngo n’abihevyi nabo baziriki?nayo impunzi muvuga mwarazihenze ziremera,nizibonerako zigatora ubwenge zizigarukana ntawazirutseko.Mbe nimba umaze guhunga wagendeye mumuduga nimatera.amasakoshe,ivyombo uciye kuri douane?

coyitungiye Audace Kuya 21-08-2016

Mbe I Rwanda umutekano urakwiye?vyoshoboka kuri wewe.abo mwirirwa murasa ngo n’abihevyi nabo baziriki?nayo impunzi muvuga mwarazihenze ziremera,nizibonerako zigatora ubwenge zizigarukana ntawazirutseko.Mbe nimba umaze guhunga wagendeye mumuduga nimatera.amasakoshe,ivyombo uciye kuri douane?

shema Patrick Kuya 21-08-2016

Nyakubahwa perezida nkurunziza inama namugira nuko atakwikoma a banyarwanda obote yarabikomye arabizi ibyamubayeho, kabira laurent, habyarimana yikoma benewabo, nje mbona akwiye kubagisha inama nka abaturanyi naho naja guhangana nabo mbaye musezeye naba mushyigikiye, arko babaye nka museven yoweri

KAZOBAVAKO Kuya 21-08-2016

UKO YAVUZE NGO ARARIBWARIBWA!! NATWE TWIFITIYE IYO NYOTA!!NK’UMUSI UMWE YORASA N’URUSORO RUMWE KU GIHUGU CACU!!NIHO ISHAVU RYACU YORIBONA!!ARIBUKA ABO YAHENZE MU KAYANZA BAKAZA GUKOZA AGATI MU NZUKI AYO BABONYE.IYO UJABUTSE URUBIBE BIROROHA ARIKO GUSUBIRA INYUMA NTIVYOROHA.ICO NACO C’INTERAHAMWE NI YANZIGO Y’ABATUTSI IDAHERA KUKO UMUHUTU WESE BABONA KWARI INTERAHAMWE KANDI IVYO NIBIBI CANE!!

Jane Kuya 21-08-2016

Leta y’ u Burundi nigire icyo ikora ku mutekano mucye ugaragarira buri wese maze irebe ko abaturage bayo batazatahuka. Erega umunyarwanda yabivuze neza ngo amagara araseseka ntayorwa. Kandi burwa ntawanga iwabo n’ abarundi nabo ntibakunze kuba mu gihugu kitari icyabo.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...