konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Green Party yiyamamarije i Muhanga yizeza abaturage impinduka

Green Party yiyamamarije i Muhanga yizeza abaturage impinduka
13-08-2018 saa 17:39' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2306 | Ibitekerezo 2

Abakandida-Depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) batangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Muhanga, bakirwa n’abantu bacye cyane biganjemo abana bato batarageza igihe cyo gutora.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku bakandida bose bemewe, 32 bo mu b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), aho byatangiriye mu mirenge ya Mushishiro na Nyamabuye.

Ubwitabire bw’abaje gushyigikira abakandida ba Green Party bwari hasi cyane, aho nko mu murenge wa Mushishiro ho byari bikabije kuko na bake bari bahari bari biganjemo abana bato batarageza igihe cyo gutora.

Mu masaha ya saa munani n’igice, nibwo abarwanashyaka ba Green Party batangiye igikorwa cya mbere cyo kwamamaza abakandida 32 bayo, kuri site yari mu kagali ka Munazi umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga. Kuri iyi site hagaragaye abantu bacye cyane baje kubashyigikira, bari baniganjemo abana bataragera ku kigero cyo gutora.

Umuyobozi mukuru w’ Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Dr.Habineza Frank atangiza ibikorwa byo kwamamaza abarwanashyaka be bafatanyije guhatanira imyanya mu Nteko Ishingamategeko yavuze ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukosorwa no gushyirwa ku murongo, ngo hari ibitarakosorwa bizeye kuzashyira ku murongo nibaramuka bagiriwe icyizere.

Dr.Habineza Frank yatangiye abwira abaturage bo mu murenge wa Mushishiro ko abashimiye kubwo kuza kumushyigikira ngo kuko atari ubwa mbere ahageze cyane ko umwaka ushize ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu ari ho yiyamamarije. Yavuze kandi ko ari n’akarusho kwiyamamariza muri Mushishiro cyane ko ariho akomoka.

Yagize ati “Turishimye kuba twongeye kugaruka hano mu Karere ka Muhanga. Ariko njye ni n’akarusho kuko naje iwacu. Data umbyara avuka muri aka gace.”

Yasobanuriye abaturage bo muri aka gace ko uburyo bari kwiyamamaza ubu butandukanye n’uburyo yiyamamazaga umwaka ushize, ngo kuko ubu batazatora umuntu ku giti cye ko ahubwo bazatora ishyaka.

Yagize ati “Gahunda ituzanye ubu noneho itandukanye n’iy’umwaka ushize. Tuje kwiyamariza imyanya y’abadepite. Ubu dufite abakandida 32 nibo bemejwe na Komisiyo y’amatora. Gutora kuri iyi nshuro bitandukanye n’uko ubwashize twatoraga kuko ubu ho tuzatora ishyaka.”

Yabwiye abaturage bo muri aka gace ko gutora Green Party ari ukuzashyira igikumwe ahari ikinyoni kinini cyane kitwa ikizu. Avuga ko gukoresha ikirangantego cy’ikizu ari uko iyi nyoni ari inyabwenge ndetse ikaba yihangana cyane bityo bakaba barayifatiyeho urugero.

Ati “Tariki eshatu ni ukuzatora ahari ikinyoni kinini cy’ikizu. Ni inyoni y’inyabwenge, ireba kure, ishishoza, yihangana cyane kandi ntabwo ijya isaaza. Natwe turihangana, twihanganiye byinshi ni nayo mpamvu tugeze kuri ibi mubona twagezeho, ndetse hari n’ibindi byinshi twifuza kuzageraho kubera ko twihanganye.”

Mubyo Green Party yifuza kugeraho harimo, guteza imbere ubuhinzi, gukuraho umusoro w’ubutaka mu gihugu hose, gushyiraho itegeko rirengera uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga, korohereza abikorera n’ibindi.

Dr Frank yakomeje agira ati “Turashaka guteza imbere ubuhinzi, aho buri wese azajya ahinga akeza, buri muryango ukagira umutekano w’ibiryo. Turashaka ko umusoro w’ubutaka wazavaho, ku buryo n’abari i Kigali bazabugiraho uburenganzira, buri wese akagira uruhare kuri gakondo ye.”

Umuyobozi w’ungirije w’ Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Mme, Carine Maombi nawe yashimangiye ko hari byinshi bagomba kuvugurura mu Nteko Ishingamategeko mu gihe bagiriwe icyizere bagatorwa.

Yagize ati “Tuzashyiraho itegeko rirengera uburezi, hazamurwa imishahara y’abalimu. Mu gihe umushahara wabo uzaba wazamuwe, abalimu bazatanga uburere bwiza kuko bazaba babonye ibitunga urugo rwabo . Tuzaharanira ko umwana ajya ku ishuli ahaze.”

“Tuzaharanira ko habaho gahunda ihamye y’indimi, akajagari ko guhindagura imyigishirize y’indimi kaveho. Green party mu Nteko izaharanira gukuraho ihezwa rya zimwe mu ndimi zigishwa mu mashuri mu Rwanda, habeho iringaniza ry’indimi.”

Dr Frank yijeje abaturage bo muri Nyamabuye ko mu gihe baramutse batoye Green Party ibibazo byo kubura amazi meza bizaba amateka muri uyu murenge.

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda rifite abakandida 32 ririmo kwamamaza, abagabo 18 n’abagore 14.

Aka karere ka Muhanga Green Party yahereyeho ibikorwa byayo byo gushakamo amajyi azabinjiza mu Nteko ishinga amategeko, ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.

Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12 ariyo Muhanga, Cyeza, Kibangu, Kiyumba, Mushishiro, Kabacuzi, Nyabinoni, Nyamabuye, Nyarusange, Rongi, Rugendabari na Shyogwe.

Green Party ifite abakandida 32 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko ishinga amategeko

Abakandida babanje gucinya akadiho

Aba babyeyi barimo bitegereza abakandida ba Green Party
Ubwitabire bw’abantu muri Mushishiro bwari hasi cyane
Umukuru w’Ishyaka rya Green Party Dr Frank Habineza ngo afite icyizere cy’uko batazabura 10 bazahagararira ishyaka mu Nteko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Claude Kuya 15-08-2018

Bari bacye se bangahe ko mbona aribyo mwashyize mu nkuru yanyu nka key point ?
DGPR nizeye ko igaragaza guhatana kdi umurongo bafite bagiriwe icyizere bahindura byinshi
Abantu 350000 ntibazabura ubundi ishyaka ryabo rigatanga umusanzu mu kubaka igihugu

Green Kuya 14-08-2018

Bafite ibitekerezo byiza . Courage kbs

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...