konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Guverinoma yasabwe kuzana Umwami Kigeli agashyingurwa mu Rwanda mu cyubahiro

Guverinoma yasabwe kuzana Umwami Kigeli agashyingurwa mu Rwanda mu cyubahiro
17-10-2016 saa 16:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18228 | Ibitekerezo 4

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, rikaba ari n’ishyaka rukumbi ryemewe mu Rwanda ariko rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi; The Democratic Green Party of Rwanda, rirasaba ko ubuyobozi bw’igihugu bwategura uko umugogo (umurambo w’umwami) wa Kigeli V Ndahindurwa wazanwa mu Rwanda kandi agashyingurwa mu cyubahiro akwiye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, rigashyirwaho umukono na Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka, bavuga ko bababajwe cyane n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa. Iri shyaka kandi rivuga ko ryari ryarasabye Guverinoma y’u Rwanda gufasha uyu mwami gutaha mu gihugu cye akava mu buhunzi, ubwo busabe bakaba barabutanze tariki 31 Gicurasi 2016.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: "Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rirongera gusaba Guverinoma y’u Rwanda ko yatanga ubufasha mu kuzana umugogo (umurambo) w’umwami mu gihugu cyamubyaye, kandi agashyingurwa na Leta mu cyubahiro akwiye nk’uwahoze ayoboye igihugu, kandi wagisabiye ubwigenge mu butegetsi bw’abakoloni."

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yatabarutse afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016. Yari amaze imyaka myinshi isaga 50 mu buhungiro, ndetse yari yaramaze kwakirwa nk’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
FRANCOIS XAVIER Kuya 24-10-2016

YEWE IMANA IMWAKIRE MU BAYO RWOSE

Nina Kuya 19-10-2016

Ariko Frank Habineza yagiye amenye aho ububasha afite nk’umuyobozi w’ishyaka bufite limite. Ni we uhagarariye umuryango w’umwami se?? Kuki umuntu muzima avuga no sense.

muvara benson Kuya 18-10-2016

Birakweye ko umunyarwanda angomba gushyigurwa mu gihungu cye kandi twihanganishije umuryangowe

nyomugabo claude Kuya 18-10-2016

twihanganishije umuryango we imana imwakire mubayo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...