konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Habaye inama y’Abaminisitiri yibanze ku kibazo cy’ibiza by’imvura byahitanye abantu 116

Habaye inama y’Abaminisitiri yibanze ku kibazo cy’ibiza by’imvura byahitanye abantu 116
3-05-2018 saa 06:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3650 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 02 Gicurasi 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yibanze ku kibazo cy’ibiza by’imvura byahitanye abantu benshi bikanangiza byinshi muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2018

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku buryo bw’umwihariko igamije gusuzuma ikibazo cy’ibiza bimaze iminsi byibasiye Abanyarwanda, bitwara ubuzima bwa bamwe ndetse byangiza n’imitungo myinshi.

Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Abanyarwanda bose, by’umwihariko imiryango yabuze ababo hamwe n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba n’uburyo byo gukomeza gufasha abibasiwe n’ibiza ndetse no gukomeza gusana mu buryo bwihuse ibyangiritse.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kongera imbaraga mu guhangana no gukumira ibiza, kurwanya ingaruka zabyo mu gihe kirambye, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwaremezo, imiturire myiza, ubuhinzi n’ubworozi.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha Minisiteri ifite gukumira ibiza mu nshingano zayo, MIDIMAR, ukwezi kwa Mata kimwe n’ukwa Werurwe, ni amezi yabayemo ibiza byahitanye abantu benshi hirya no hino mu gihugu. Kuva muri Mutarama kugeza tariki30 Mata 2018, abantu bagera kuri 116 nibo bari bamaze kwicwa n’ibiza bikomoka ku mvura.

Uretse aba 116 bapfuye, abakomeretse bagera kuri 207. Inzu zasenyutse burundu ni 1201, inzu zangiritse ni 4130 naho imyaka yangiritse ni hegitari 4560. Hari kandi ibiraro by’imihanda 33 byangiritse mu gihe amatungo 705 yishwe n’ibi biza.


Imvura yangije byinshi hirya no hino mu gihugu inahitana ubuzima bw’abatari bacye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
jonas Kuya 3-05-2018

Dusengere Igihugu

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...