konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Hari abasirikare basezerewe, abahawe ikiruhuko n’abarangirijwe amasezerano y’akazi

Hari abasirikare basezerewe, abahawe ikiruhuko n’abarangirijwe amasezerano y’akazi
9-07-2016 saa 06:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5576 | Ibitekerezo

Abasirikare bagera kuri 271 mu ngabo z’u Rwanda, bakivuyemo kubera iz’abukuru cyangwa impamvu z’uburwayi, mu gihe abagera kuri 353 bo amasezerano yabo mu ngabo z’u Rwanda yarangiye nabo bikemezwa ko bakivamo.

Ibi byemejwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, inama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru 225 bo mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

Uretse aba kandi, Inama y’Abaminisitiri yanemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...