konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Hon. Bamporiki yavuze ko umubyeyi wonsa umwana ibere akwiye kujya amwonsa n’u Rwanda

Hon. Bamporiki yavuze ko umubyeyi wonsa umwana ibere akwiye kujya amwonsa n’u Rwanda
19-12-2017 saa 12:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1991 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu akaba n’umutoza mukuru w’intore, Hon. Bamporiki Edouard yavuze ko mu myaka 10 ishize itorero rigaruwe mu Rwanda na Perezida Kagame hari umusaruro ugaragara rimaze gutanga ndetse anasaba ko rigomba guhera ku mwana ukivuka aho umubyeyi wonsa umwana ibere agomba kujya amwonsamo n’u Rwanda kugira ngo azakure akunda u Rwanda anahorana ishyaka ryo kurukorera.

Ibi Hon Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017, ku munsi wa Kabiri w’Umushyikirano, mu kiganiro cyagarukaga cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Urubyiruko izingiro ry’Iterambere’ hagarutswe ku buryo urubyiruko ruhanzwe amaso mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Iki kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru wa RBA, Gloria Mukamabano, cyari kirimo Minisitiri w’Urubyiruko, Madame Rose Mary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard ndetse na Jaures Habineza umuyobozi wa Made In Rwanda Online.

Agaruka kuri gahunda Leta y’u Rwanda ifitiye urubyiruko mu gufasha igihugu mu iterambere ryihuse, Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko Icyerekezo cy’igihugu 2020 imbaraga nyinshi zashyirwaga mu guha urubyiruko ubumenyi bukomeye kugira ngo biyubake, anavuga ko iyo uhuguye urubyiruko ukabarinda ubujiji nta kabuza n’iterambere ryihuta.

Minisitiri Mbabazi kandi yavuze ko urubyiruko rwahawe amahirwe haba mu kwihangira imirimo ndetse bakanahabwa uruhare mu nzego zifata ibyemezo aho urubyiruko ruhagarariwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza no mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse kuri ubu bakaba banahagarariwe ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba (East African Community).

Minisitiri Mbabazi yavuze ko nk’uko byagaragajwe mu biganiro byo ku munsi wa mbere w’Umushyikirano wabaye ejo tariki 18 Ukuboza, aho byagaragajwe ko urubyiruko ruri mu mirimo itandukanye irimo n’ubuhinzi gusa Minisitiri yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo imyumvire, kwishora mu biyobyabwenge anasaba ubufatanye bwa buri munyarwanda mu gukuraho izo mbogamizi.

Perezida w’Itorereo ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard wagarutse ku mateka y’Itorero, igihe ryatangiriye kubaho mu Rwanda ndetse n’uburyo ryaje gucika rikuweho n’abakoroni n’Uburyo urugerero ariho abanyarwanda bigaragarizaga ko bashoboye cyangwa bakwiye kuzaba abayobozi, aho yavuze ko kuva muri 2007 itorero ryongeye gusubizwaho na Perezida Kagame hari umusaruro ufatika iri torero rimaze kugeza ku gihugu muri ya gahunda yo kwihutisha iterambere

Bamporiki kandi yavuze ko hari uburyo bushya komisiyo y’itorero yashyizeho ari naho urubyiruko by’umwihariko aba basoje itorero bakaba bagiye kujya ku rugerero aho bazajya bareba ahantu mu gihugu hari ibibazo bishobora gukemurwa n’urubyiruko ruri ku rugerero byose bigashakirwa umuti.

Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa gatanu tuzajya tureba ahantu hari ibibazo byakemurwa n’urubyiruko by’umwihariko aba bari ku rugerero, tujyeyo dutureyo dukambike dukemure ibi bazo byose bishobora gukemurwa n’urubyiruko, abana b’abanyarwanda nibidakemuka ntabwo tuzajya tuvayo”

Bamporiki kandi yavuze ko itorero rigomba guhera ku mwana ukivuka aho umubyeyi wonsa umwana ibere agomba kujya amwonsamo n’u Rwanda kugira ngo azakure akunda u Rwanda anahorana ishyaka ryo kurukorera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...