AMAKURU

UKWEZI

IGITEKEREZO: Iyo ntumirwa mu mwiherero, hari ukuri nabonye kutavuzwe nari kugaragaza

IGITEKEREZO: Iyo ntumirwa mu mwiherero, hari ukuri nabonye kutavuzwe nari kugaragaza
12-03-2018 saa 18:10' | By Umusomyi | Yasomwe n'abantu 8648 | Ibitekerezo 5

Ku bayobozi b’ikinyamakuru Ukwezi.com, nakunze cyane ukuntu mwagiye mutugezaho inkuru zitandukanye ku mwiherero wa 15 w’abayobozi uherutse kubera i Gabiro kuva tariki 26-02-2018 kugeza tariki 01-03-2018. Nyuma rero yo kureba ibintu bitandukanye byahavugiwe n’imyanzuro yahafatiwe, cyane cyane umwanzuro wa 22 wagiraga uti “Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana” nifuje kubagezaho igitekerezo cyanjye nk’umusomyi kandi nk’umunyarwanda

Nk’uko umutwe natangije iyi nkuru ubigaragaza, hari ibyo nabonye numva iyo ngira amahirwe yo gutumirwa [n’ubwo ntabarizwa mu nzego bwite za Leta] hari ibyo mba narabajije cyangwa se ngatangaho igitekerezo kuko nabonye hari aho abantu b’abashakashatsi, abagera kuri terrain/field mu baturage cyangwa se intumwa za rubanda zo muri komisiyo y’imibereho myiza, bavunisha cyangwa se badafasha uko bikwiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, gusa sinzi niba ari uko nabo ubwabo badafite amakuru cyangwa se ari uko amakuru babona atari yo bakoresha. Icyo nabonye rero, ku munsi wo gutangira Umwiherero, umukuru w’igihugu yafashe umwanya munini abaza abafanyabikorwa impamvu mu muryango nyarwanda hakigaragara ibibazo 3 bikurikira:

1. Imirire mibi mu muryango no kugwigira kw’abana

Ku byerekeye imirire mibi mu muryango no kugwingira kw’abana nkurikije ibisubizo byatanzwe nasanze abantu bagakwiye guhashya iki kibazo batakizi neza batanasobakiwe impamvu ya nyayo itera imirire mibi. Abenshi usanga bashaka guhuza imirire mibi n’ikigero cy’ubukungu nyamara urebye neza wasanga imirenge ifite abana benshi bagaragaraho imirire mibi atari yo ikennye cyane kurusha iyindi. Bivuze ko hashobora kuba hari izindi mpamvu nyamukuru zitera iki kibazo.

Nta bushakashatsi bwimbitse nakoze ariko nkurikije ibyo mbona aho ngenda nasanze byashoboka cyane ko uretse ubushobozi bw’umuryango hari ibindi byakwitabwaho mu guhashya iki kibazo. Impamvu mvuga ibi ni uko imiryango myinshi itishoboye yahawe inka zitanga ifimbire n’umukamo ariko ugasanga ikibazo kikigaragara, bivuze ko ubuyobozi bukuru bwakoze icyagombaga gukorwa ariko abayobozi b’inzego z’ibanze, abashakashatsi n’intumwa za rubanda bakaba bagifite akazi gakomeye. Nari ntegereje kumva abagera ku baturage batubwira impamvu zindi zirimo

  • Ingano y’umuryango (size of the family)
  • Impuzandengo y’imyaka ku babyeyi n’abana bagaragarwaho n’imirire mibi
  • Ugira uruhare mu mirire y’umuryango: Umukozi, umugore cyangwa umugabo
  • Ibiribwa byiganje ahagaragara imirire mibi: usanga ahaba amata+amafi naho hadasigara inyuma
  • Ikigero cy’imyumvire cyangwa ubumenyi umuryango ufite mu byerekeye imirire ari nacyo kintu gikomeye cyane kuko hari aho usanga abatunze inka zikamwa, bafite imbuto, imboga cyangwa inkoko zitera amagi, umusaruro wose bawujyana ku isoko!
  • Igihe ababyeyi bamarana mu rugo n’umuryango
  • N’ibindi byinshi

Kuba rero nta mu Mayor cyangwa umushakashatsi muri NSIR cyangwa undi wese wahagurutse ngo avuge umuzi w’ikibazo mbona n’ubutaha imvugo izajya ihora ari imwe ngo “turimo kuragikoraho” cyangwa “twahagurukiye ikibazo” cyangwa nanone ngo “tugiye kuva mu magambo tujye mu bikorwa” n’izindi mvugo dukunda kumva. Bivuze ko bigoye cyane mu gihe abashakashatsi bataragaragaza impamvu (causes) z’imirire mibi muri buri gace kuko ntabwo impamvu ari imwe mu gihugu hose.

2. Guterwa inda ku bana b’abakobwa (bari mu mashuri) n’abana bava mu ishuri:

Aha naho ntaho bitandukaniye n’ibyavuzwe haruguru, icyo tumenyeshwa ni imibare gusa ntituzi niba abana biga bataha (day students), abana b’abakene, abo mu cyaro, abo mu mijyi, abiga mu bigo by’abigenga, abiga mu bigo by’abihaye Imana ari bo baterwa inda cyane.

Kimwe no kuva mu mashuri, ntabwo tuzi niba ari abana bavanwa mu mashuri bajya gukora imirimo yinjiza amafaranga, abadafite ubushobozi, abadafite ababyeyi nabo bize n’izindi mpamvu nyinshi zatera icyo kibazo. Aha natanga urugero: Hari ahantu nagiye mu karere kamwe ko mu majyaruguru mpasanga umwana wavuye mu ishuri ambwira ko impamvu yavuye mu ishuri atari ukubera amafranga y’ishuri kuko kwiga ari nk’ubuntu ahubwo ari ikibazo cy’imyenda y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri. Namubajije niba mbimuboneye yajya kwiga aranyemerera uyu mwaka w’amashuri yasubiye mu ishuri kuko yabonye ibikoresho byatwaye gusa 15,000Frw. Isomo nakuye aha ni uko kuba kwiga ari Ubuntu kuri bose bidahagije ahubwo hari ikindi cyakorwa ku bana bata amashuri bitewe n’akarere runaka barimo ndetse n’imibereho y’umuryango bakomokamo.

3. Umwanda mu baturage:

Umwanda nawo abantu benshi batekerezaga ko guca nyakatsi bizarandura ikibazo cy’isuku nkeya burundu ariko si ko byagenze kuko usanga imiryango imwe irarana n’amatungo mu nzu zitari nyakatsi, ahandi ugasanga umuntu yubatse cyangwa yubakiwe inzu ariko ugasanga nta bwiherero! Aha naho hari aho nigeze kugera i Save hubatswe Misiyoni ya mbere umuntu yavuga ko hageze iterambere kera ariko nahahuriye n’umugabo urwaye amavunja ambwira ko impamvu ari ubutaka bwaho. Sinabyemeye kandi sinanabihakanye kuko nta bushakashatsi nahakoreye. Icyo nshaka kuvuga ni uko impamvu zigiye zitandukanye bitewe n’umwihariko wa buri gace.

UMWANZURO:

Mu kwanzura igitekerezo cyanjye rero, numva kugirango ibi bintu bitatu nibanzeho cyangwa se n’ibindi bisa nabyo bikemuke hakwiye kubanza kumva neza impamvu (gitera) muri buri gace kuburyo buri muyobozi amenya icyo ahanganye nacyo mu gace ke runaka kihariye. Ibi byatuma hamenyekana ahakwiye kongerwa imbaraga.
Ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare gikora ubushakashatsi butandukanye nacyo gikwiye kwibanda ku bibazo nk’ibi bihora bigaruka byaburiwe ibisubizo, kuba nta muntu wa NISR cyangwa Mayor wahagarutse ngo atange igitekerezo yerekane umuzi w’ikibazo n’impamvu kitaranduka byarantangaje cyane numvaga ari bo bagakwiye kugira amakuru kuruta undi uwo ari wese cyane ko gitangwaho amafaranga atari macye. Ibi kandi bireba ibindi bigo bikora ubushakashatsi na za Kaminuza zitandukanye dufite muri iki guhugu.

Nzishima cyane ubutaha mu mwiherero nibafata n’abantu batandukanye bakora mu no bigo byigenga (private companies) kuko nabo bagira ubunararibonye cyane ko mu bigo by’ubucuruzi bahabwa intego (targets) uba ugomba kugeraho byanga bikunze, mu kubikora rero bisaba kuba ufite amakuru yose ashoboka, niba bishoboka rero bashobora kuzana ibitekerezo bitandukanye (different views) bagafatanya n’abandi gutekereza byagutse (Think outside the box). Nemera cyane ko umuyobozi mwiza ari uwacengeye neza cyangwa se ufite amakuru ashoboka ku bibera cyangwa ku bibazo by’abo ashinzwe cyangwa se aho ashinzwe.

Sinarangiza kandi ntongeye kwibutsa abayobozi barebwa na biriya bibazo kwita cyane ku mpamvu zibitera kugirango bamenye ibyo hangana nabyo naho ubundi gahunda nziza nka Girinka, Uburezi kuri bose n’amategeko arengera abana byaje bitanga umusaruro mucye kuko bidashyigikirwa kandi bihenze cyane binatwara imbaraga nyinshi ngo bishyirwe mu bikorwa.

ICYITONDERWA: Ibitekerezo bikubiyemo hano ni uby’umuntu bwite ku giti cye kandi ntibivuze ko ari ihame. Ikindi kandi ntibivuze ko imyanzuro yafatiwe biriya bibazo itazatanga umusaruro, gusa ni igitekerezo nifuje gusangiza abasomyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
fils Kuya 14-03-2018

Ibintu uvuze kbs n’ ingenzi. kukijyanye n’ imirire nikibazo mu ngo nyinshi. hari aho wavuze size of family. yes ingo nyinshi zihura nicyo kibazo ugasanga bararya indyo imwe icyumeru kikihirika rimwe na rimwe ugasanga iryo funguro riba ritujuje ibisabwa intungamubiri zose zikungahe zishobora gutunga umubiri. ikindi ntuzambwire ngo umuntu niba afite inka ikamwa ariyo imuha frw ahahamo ibyatunga urugo ngo azagira ayo asagurira urugo. kdi wenda uwo muryango ari umwe wa ntaho nikora. numva abayobozi bireba bakabanje gukora ubushakashatsi aho bayobora mbere yo kubihashya.

karemy Kuya 13-03-2018

Ibyo wanditse harimo ibiribyo rwose, gusa ntago umuntu wese utazi akamaro k’amakuru cg ubushakashatsi yabyumva!

karemy Kuya 13-03-2018

Ibyo wanditse harimo ibiribyo rwose, gusa ntago umuntu wese utazi akamaro k’amakuru cg ubushakashatsi yabyumva!

uwayo Kuya 13-03-2018

ndabona ntacyo wari kubungura pe kubona utinyuka ukavuga ngo ingo zifite inka(nubwo idakamwa iteka) rukagira imboga n’imbuto rukazimarira ku isoko ibyo ni ukubeshya kuko iyo ufite inka ikamwa neza ntihabura amata asigara kuko hari nubwo aho uyajyanye bayanga ukayagarura mu rugo cg inkoko yatera amagi amwe akameneka bakayirira cg imbuto zimwe zikangirika cg zikarata ulabanabakazirira uko byagenda kose urugo rweza ntibishoboka ko rwarwaza bwaki

J.Baptiste Kuya 13-03-2018

Ndabona ibi bitekerezo watanze byari byiza ariko hari aho washyizemo amarangamutima kuko ndahamya ko nta bushakashatsi washingiyeho wemeza ko abana bakunze guterwa inda cyane ari abo mu bigo by’abihaye Imana. Iki gitekerezo ntasanze ntakuri kurimo. Harya ya raporo iherutswe kugaragazwa y’abana batwite baba baragaragaje ko abenshi bigaga mu bigo by’abihaye Imana? Ahubwo se niba mu bigo by’abihaye Imana hatabonetse discipline ubwo ahandi iri ni hehe?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...