konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibintu 3 bitangaje ukwiye kumenya ku mwami Kigeli waguye muri Amerika

Ibintu 3 bitangaje ukwiye kumenya ku mwami Kigeli waguye muri Amerika
19-10-2016 saa 08:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17939 | Ibitekerezo 11

Tariki 16 Ukwakira 2016 ku masaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba tariki 17 Ukwakira 2016 ku masaha y’i Kigali, nibwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze, agwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe ari mu buhungiro.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ni umwami ufite byinshi yihariye mu mateka y’u Rwanda no mu mateka y’ingoma ya cyami by’umwihariko. Niwe mwami wabaye mu buhungiro igihe kirekire, niwe mwami w’u Rwanda wabonye igihugu cye kiyoborwa n’ubundi butegetsi butari ubwa cyami, kandi ninawe mwami wabonye amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda. Niwe mwami wize akanamenya indimi nyinshi z’amahanga, akaba ari nawe mwami wabayeho mu buzima bw’igihe kigezweho. Muri byinshi yihariye ariko, hari ibintu 3 byihariye kuri uyu mwami tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1. Umwami Kigeli yahunze igihugu nka Se kandi bombi baguye mu buhingiro

Mu mwaka w’1944, Yuhi V Musinga, Se wa Ndahindurwa Jean Baptiste waje kwitwa Kigeli V, yaguye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa n’ababiligi agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa. Icyo gihe Musinga atanga, Ndahindurwa yari umwana muto w’imyaka 8 gusa y’amavuko.

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa. Icyo gihe yari akiri umusore muto w’imyaka 23 y’amavuko. Yabaye umwami kuva tariki 25 Nyakanga 1959, kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami, muri kudeta bamukoreye bahengereye yagiye i Kinshasa aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, maze Mbonyumutwa Dominique afatanyije n’agatsiko ke ndetse banashyigikiwe n’abakoloni b’ababiligi, bamuvana ku ngoma bahita banasezerera burundu ingoma ya cyami maze hakimikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Kigeli V Ndahindurwa yahise ahungira mu cyahoze ari Tanganyika (Tanzania y’ubu), aho yabaga mu mujyi wa Dar Es Salaam. Nyuma yanabaye i Kampala n’i Nairobi, nyuma aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yaguye, nawe aba aguye mu mahanga yarahunze nka Se.

2. Umwami Kigeli yari afite imyaka 80 akiri ingaragu

Ku myaka 80 y’amavuko, Umwami Kigeli yarinze atabaruka akiri ingaragu, bitewe n’uko yanze gushakira umugore mu mahanga kuko ngo byari gukururira u Rwanda ibyago bikomeye. Pasiteri Ezra Mpyisi ufite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa, mu mezi ashize yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko kuva cyera cyaziraga ko umwami yashaka umugore ari mu mahanga, ibyo bikaba ari nabyo byatumye Kigeli V Ndahindurwa yemera kugira imyaka 80 ari ingaragu kuko iyo ashaka ngo byari gukururira u Rwanda ibyago bikomeye cyane.

3. Umwami Kigeli yari amaze igihe afashe icyemezo cyo kuzagwa mu mahanga

Kuva inkuru y’urupfu rwa Kigeli yatangira kuvugwa, abantu benshi batinze ku kuba yaraguye mu mahanga, nyamara ibi ni ibintu yari amaze igihe afasheho icyemezo ubwe, akiyemeza ko atazagwa mu Rwanda. Tariki 26 Nyakanga 2016, Pasiteri Ezra Mpyisi yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko kizira cyane kuba umwami yataha mu gihugu ameze nka rubanda kandi yarahunze ari umwami akaba atarigeze anasimburwa, bityo avuga ko yataha ari uko Perezida Paul Kagame azamubera Minisitiri w’Intebe akayobora nk’umunyapolitiki naho Kigeli akibera umwami uganje.

Mpyisi kandi icyo gihe yavuze ko ibyo gutaha yabiganiriye na Kigeli V Ndahindurwa ubwo yamusangaga muri Amerika mu minsi ishize, akamugira inama ebyiri, imwe akayimugira nk’umunyarwanda wubaha umuco na kirazira, indi akayimugira nka Pasiteri. Mpyisi ati: "Namugiriye inama ebyiri ngo yihitiremo. Nka Pasiteri namubwiye ko yakwitahira mu Rwanda kuko nta cyaha kirimo ku Mana, ariko nk’umunyarwanda uzi kandi wubaha iby’umuco mubwira ko yareka akazagwa mu mahanga kuko atashye yaba ahemukiye igihugu nk’umuntu uzi ko kizira gutaha nka rubanda yarahunze ari umwami, hanyuma ndamubwira ngo ahitemo."

JPEG - 85.4 kb

Ezra Mpyisi yagiye agira inama umwami Kigeli V Ndahindurwa

Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko Kigeli yakomeye cyane ku muco kandi adashaka ko u Rwanda rubona ishyano bitewe nawe, bityo nk’uko yemeye kwibabaza ntashake umugore akaba kugeza ku myaka 80 ari ingaragu, akaba n’ubundi yariyemeje kuzaguma mu mahanga akagwayo aho gutatira igihango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
amahoro@gmail.com Kuya 7-01-2017

afite umukobwa niwe yabyaye uzwinafamily

amahoro@gmail.com Kuya 7-01-2017

afite umukobwa niwe yabyaye uzwinafamily

Alpha Kanyarwanda Kuya 21-10-2016

Niba abanyarwanda nta ruhare bagize mu guhunga ku mwami bikaba byarakonzwe na abahezanguni babahutu na bakoroni ntampamvu tutakwemera umwami.kuko hari ibihungu bifite ingoma ya cyami kandi bitekanye ex.Marco ,.................mukwihesha agaciro twanga ibya bazungu badukorera umwami numva nta kibazo.Umwami wu Rwanda Kigeli v Ndahindurwa imana imuhe iruhuko rudashira.

ntawizera gonzarve Kuya 20-10-2016

Imana imuhe iruhuko ridashira

ntawizera gonzarve Kuya 20-10-2016

Imana imuhe iruhuko ridashira

Emmanuel Kuya 20-10-2016

Kigeri ntiyambuwe ubwami na Kagame, Ntiyafashije FPR guhagarika Genocide. Ntiyabujijwe gutaha ntawamubujije kurongora yemerewe ko nataha azahabwa imodoka n’uburinzi n’umushahara nk’uwabaye umukuru w’igihugu. Ibyo byose yarabyanze.mwabanyarwanda mwe muragirango Kagame akore iki? Harya ngo murashaka umwami? Wo kwima asimbuye Kigeri? Harya ngo Kagame n’abe premier ministre? Munyure aho yanyuze nimumushobora muzimike umwami wanyu.

Gasamagera Kuya 20-10-2016

Nta Rwanda rutagira umwami,Kigeri ntagomba gushyingurwa hataraboneka umusimbura.Niba azasimburirwa hanze simbizi ariko nta mwami wimikirwa hanze.Mu Rwanda rero twiteguye kubona umwami mushya.

BOSCO I SHYORONGI Kuya 19-10-2016

Amakuru yanyu nimeza cyane,turayakunda arko nti mukibagirwemo ayurukundo niyo tuba dukeneye cyane kuko urukundo nibyose.Umwami kigeri we aruhukire mumahoro!Munsuhurize mpyisi uti:bosco arakwemera!

BOSCO I SHYORONGI Kuya 19-10-2016

Amakuru yanyu nimeza cyane,turayakunda arko nti mukibagirwemo ayurukundo niyo tuba dukeneye cyane kuko urukundo nibyose.Umwami kigeri we aruhukire mumahoro!Munsuhurize mpyisi uti:bosco arakwemera!

gashegu ka musisi Kuya 19-10-2016

capitaine Kabagema na major Ndangamira muli bombi havemo usimbura se Ndahindurwa. Aba bagabo bari mu Rwanda kandi turabizi neza ko ali abahungu ba Ndahindurwa n’ubwo badasangiye ba nyina.

Rwasubutare Kuya 19-10-2016

Niba yarahisemo gukurikiza umuco dukomera ku bakurambere bacu rero; atari uwo dukura ku babiligi, nta mwami ushyingurwa hatimitswe umusimbura. Abiru mufite akazi katoroshye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...