AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibyemezo byafashwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu

Ibyemezo byafashwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu
9-07-2016 saa 04:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4765 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

- Yasezereye mu kazi ba Ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24 Kamena 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’amazi yo kuhira inka cyatewe n’ibura ry’imvura mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasizuba giteye, ibyakozwe n’ibirimo gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bagoboke abaturage bababonera ibiribwa n’ibirimo gukorwa kugira ngo inka zibone amazi, isaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi Nzego bafatanya gushaka ibisubizo byo gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye, barushaho kunoza igenamigambi, guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo n°5796-RW yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Kamena 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi Nenye n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadetesi (14.500.000DTS) agenewe umushinga wo gushyiraho Ibigo 2 by’Amashuri Makuru by’Indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo-ACE II

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°73/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru 225 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;

- Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Guy NESTOR ITOUA wa Repubulika ya Congo ahagararira Igihugu cye mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite icyicaro i Kigali.

6. Mu bindi:

a. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi ngarukamwaka wagenewe abasora uzizihizwa ku nshuro ya 14, ku itariki ya 22 Kanama 2016 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira.” Uwo munsi uzabanzirizwa n’ukwezi kwagenewe abasora kuzatangizwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku itariki ya 22 Nyakanga 2016, mu Karere ka Huye.

b. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 16 Nyakanga 2016 mu Rwanda hazabera umukino w’amaguru wa gicuti uzahuza Ikipe y’Igihugu y’Abagore yo mu Rwanda n’iyo muri Tanzaniya. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda ruzashyira umukono ku Masezerano y’Ubufatanye na Komite Olimpiki yihariye hagamijwe kureba uburyo abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

- Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira amarushanwa Nyafurika ya Basketball mu rwego rw’urubyiruko rw’ingimbi rutarengeje imyaka 18.

- Imikino ya Olympique na Paralympique izakinirwa i Rio de Janeiro, muri Brazil kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 21 Kanama no kuva kuya 7 kugeza ku ya 18 Nzeri 2016. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 16 baturutse mu mikino itandukanye.

c. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga iziga ku kubungabunga amashyamba ku Isi/Regional Bonn Challenge Summit.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...