konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi ihuye n’iya PSD- Dr Vincent Biruta

Imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi ihuye n’iya PSD- Dr Vincent Biruta
21-07-2017 saa 19:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1217 | Ibitekerezo 3

Perezida w’ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta, asanga umuryango RPF Inkotanyi ntaho utaniye n’ishyaka ayobora cyane ko bose bahuriye ku Majyambere, Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage.Dr Biruta akaba ashimangira ko kugeza ubu batari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuko amatora yarangiye ubwo abaturage bisabiraga Kamarampaka ijyanye no guhindura ingingo y’i 101 mu itegeko nshinga.

Uyu muyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza, Dr Vincent Biruta yagarutse kuri ibi kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017, mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo ubwo abayoboke b’iri shyaka bifatanyaga n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame watanzwe n’uyu muryango ndetse akaba anawuhagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe tariki ya 3 na 4 Kanama 2017.

Mu butumwa bwe bujyanye no gushishikariza abarwanashyaka ba PSD kuzashyigikira Paul Kagame, Dr Biruta yavuze ko ibikorwa barimo atari ukwiyamamaza ahubwo ari ibirori barimo kuko umukandida wa FPR Inkotanyi yamaze gutorwa ubwo abaturage bisabiraga Referandum (Kamarampaka) igamije guhindura ingingo y’i 101 yo mu itegeko Nshinga yakumiraga Perezida Kagame ku kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Dr Vincent Biruta kandi yavuze ko imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi idatandukanye n’iy’ishyaka rya PSD abereye umuyobozi, aha akaba yaragize ati “Umuryango wa FPR uvuze Ubumwe, Amajyambere, Demokartasi,, Imibereho myiza y’abaturage kandi natwe PSD ni uko. Ni nayo mpamvu twayigiye inyuma tukayishyigikira.[...] Umukandida wacu Paul Kagame atubwira ubuzima kuri bose, atubwira uburezi kuri bose, atubwira amajyambere kuri bose, ibikorwa remezo kuri bose niyo mpamvu tugomba kumushyigikira."

Ishyaka rya PSD, kimwe n’andi mashyaka yose hamwe agera mu 8 yemeye gutanga umukandida watanzwe na RPF Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha kwa Kanama ari nayo mpamvu mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida Kagame Paul aya mashyaka ari gufatanya n’umuryango RPF Inkotanyi gushyigikira uyu mukandida wabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Illuminata Kuya 23-07-2017

Kagame ni intwari ibereye u Rwanda. Ni inararibonye. Icyo yiyemeje agishyira mu bikorwa. Niki cyambuza kumutora. Ndamukuuuundaaa cyaneeee

Etienne Kuya 23-07-2017

Amashyaka adakora azaveho hagumeho akora. Ese umukino waryoha equipe yikinisha. Arutwa na barafinda. Uzi ko Diane yose ateranye ya yarusha amajwi menshi

Dodos Kuya 23-07-2017

Ubwo bihuye ni byiza,ndasaba abayobora PSD ko bakora kongere yemeza ko abanyamuryango bose bajya muri Rpf kandi bikorwa vuba

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...