AMAKURU

UKWEZI
pax

Imvo n’imvano y’inyandiko yitiriwe Rucagu imugaragaza nk’uwari ufitiye abatutsi urwango rukomeye

Imvo n’imvano y’inyandiko yitiriwe Rucagu imugaragaza nk’uwari ufitiye abatutsi urwango rukomeye
5-06-2020 saa 11:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6401 | Ibitekerezo 2

Rucagu Boniface, ni umunyepolitiki wakoze imirimo inyuranye mu Rwanda, ndetse wabaye umuyobozi ku ngoma zitandukanye z’abaperezida bayoboye u Rwanda guhera kuri Repubulika ya mbere. Kuba yari umudepite mu gihe cya Guverinoma yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana, bituma hari abakomeje kubyuririraho bavuga ko nawe yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Hari kandi inyandiko imaze iminsi ikwirakwizwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, imugaragaza nk’uwari ufitiye urwango rukomeye abatutsi.

Rucagu Boniface yakunze kurangwa mu myanya ya politiki myinshi, guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko guhera mu 1984 kugeza mu 1994 yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Nyuma ya Jenoside yagiye agirirwa icyizere na Perezida Kagame, akaba yarabaye Perefe w’icyahoze ari Ruhengeri ndetse aza no kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, nyuma aza kuba umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, ubu akaba ari umwe mu bagize Urwego Nginshwanama rw’Inariribonye z’u Rwanda.

Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye na Rucagu Boniface, twamubajije ku nyandiko imaze igihe ikwirakwizwa n’abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, iyo nyandiko ikaba yarasohotse mu kinyamakuru Kangura No 46 yo muri Nyakanga 1993. Iyo nyandiko igaragaza Rucagu nk’umudepite wari ufitiye urwango abatutsi ndetse warangwaga n’Ingengabitekerezo kirimbuzi ya Jenoside, nyamara uyu muyobozi yagaragaje ko ibi ari ibyo bamwitiriye ndetse anatugaragariza ibimenyetso bifatika ashingiraho agaragaza ko bamubeshyera.

REBA VIDEO Y’IBYO TWAGANIRIYE NA RUCAGU HANO :

Rucagu avuga ko iyi nyandiko bamubeshyera yayirwanyije ariko imyaka 27 ikaba ishize bakiyimwitirira. Rucagu avuga ko akimara kubona iyi nyandiko, uwo munsi yahise arwana no kuyivuguruza akandika inyandiko iyirwanya tariki 21 Nyakanga 1993. Muri iyi nyandiko dufitiye kopi, Rucagu avugamo ko bamubeshyeye kandi yareze iki kinyamakuru Kangura n’umwanditsi mukuru wacyo Ngeze Hassan, akavuga ko bashakaga kumuteranya n’’Inkotanyi, abatutsi ndetse n’abandi baturage muri rusange.

Iyi ni ibaruwa Rucagu yandikiye abasomyi ba Kangura yamagaya iyi nyandiko bamwitiriraga

Ikindi Rucagu yadutangarije ni uburyo Ngeze Hassan wari wanditse iyi nyandiko, yagiye kumusaba imbabazi ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) ndetse akanemera gusohora inyandiko ivuguruza iyo yari yanditse, yasohotse muri nimero ikurikiraho yasohotse muri Kangura No 47. Aha Ngeze Hassan yivugiraga ko yasabye imbabazi Rucagu Boniface anagaragaza ko inyandiko yatangajwe mbere idakwiye guhabwa agaciro.

Iyi ni inyandiko yo muri Kangura No 47 aho Ngeze Hassan yasabaga imbabazi abasomyi yemeza ko yabeshyeye Rucagu

Ikindi Rucagu Boniface yadutangarije ni uko umunyamakuru Sam Gody Nshimiyimana wakoraga itangazamakuru mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yo kuyirokoka akarikomeza, nawe icyo gihe mu 1993 yasohoye inkuru yagaragazaga ko Rucagu arengana kuko inyandiko yari yasohotse muri Kangura No 46 bari bayimwitiriye. Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru yakoreraga icyo gihe dufitiye kopi nayo igaragaza ko uwo munyamakuru yahuye na Rucagu arimo gukwirakwiza inyandiko yamagana ibyari byatangajwe na Kangura.


Sam Gody Nshimiyimana nawe yanditse mu kinyamakuru cye agaragaza ko Rucagu bamubeshyera

Rucagu avuga ko ababazwa no kubona abakwirakwiza inyandiko yamwitiriwe, birengagiza no kuyijyanisha n’inyandiko ziyivuguruza zirimo iya Rucagu ubwe, iya Kangura No 47 yasabaga imbabazi n’inyandiko ya Sam Gody Nshimiyimana.

REBA VIDEO Y’IBYO TWAGANIRIYE NA RUCAGU HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Kabanza Kuya 5-06-2020

Ariko rucagu muriyiminsi ko ari kuvuga cyane yikanze iki ?icyakora ninyaryenge.

Kabanza Kuya 5-06-2020

Ariko rucagu muriyiminsi ko ari kuvuga cyane yikanze iki ?icyakora ninyaryenge.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...