konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umushyikirano ya 15

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umushyikirano ya 15
19-12-2017 saa 16:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1389 | Ibitekerezo

Ku itariki ya 18 n’iya 19 Ukuboza 2017 muri Kigali Convention Centre habereye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yafunguwe ku mugaragaro ndetse ikanasozwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Uburezi: Gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi,kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri

2. Ubuzima: Kongera ibikorwa remezo no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza.

3. Kurushaho gukangurira ababyeyi no kubaha ubumenyi mu mbonezamikurire y’abana bato, kwita cyane cyane ku mirire myiza, isuku no kurushaho guteza imbere amarerero y’abana.

4. Ubukungu: Kurushaho gukorana n’abikorera kugira ngo inganda n’abaturage babashe kubona amashanyarazi ku giciro gihendutse mu rwego rwo korohereza ishoramari

5. Kongera ubukangurambaga mu kwizigamira no kurushaho gufasha ishoramari ry’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda, Start in Rwanda, Grow in Rwanda and Beyond) mu rwego rwo guhanga no kunoza umurimo ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

6. Umuco: Gukomeza gusigasira indangagaciro zishingiye ku muco wacu no kurushaho kuzitoza abakiri bato n’abanyarwanda batuye mu mahanga kugirango zidufashe kwihuta mu iterambere;

7. Gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini n’amatorero mu kurushaho kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri, mu biganiro bitangwa mu bitangazamakuru,

8. Gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugira ngo urubyiruko rurusheho gukora imirimo ruri hamwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...