AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imyitwarire ya Green Party mu Nteko, u Rwanda na Uganda-Ikiganiro na Dr Habineza Frank

Imyitwarire ya Green Party mu Nteko, u Rwanda na Uganda-Ikiganiro na Dr Habineza Frank
26-07-2019 saa 07:49' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3632 | Ibitekerezo 2

Amata yabyaye amavuta muri Nzeri 2018, ubwo Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party], rimwe mu akorera mu Rwanda ryiyemerera ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko ritsinze amatora ryegukana intebe ebyiri.

Ku ruhembe rw’abagombaga kurihagararira mu Nteko hari umuyobozi waryo ari nawe warishinze, Dr Habineza Frank w’imyaka 42 y’amavuko.

Dr Habineza Frank kuri ubu ni Umudepite ubarizwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage , ndetse na mugenzi we Ntezimana usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wa Green Party.

Uyu mugabo yagiranye ikiganiro cyihariye n’umunyamakuru wa UKWEZI, bagaruka ku rugendo rwa Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko, ukutavuga rumwe n’Abadepite bagenzi be ku ngingo zitandukanye, icyo abona nk’igisubizo ku bibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’uko biteguye amatora y’Abasenateri.

Ibikubiye mu kiganiro Habineza yagiranye na UKWEZI

Ukwezi: Kuva muri Nzeri 2018 mwinjiye mu Nteko, ni iki kimaze guhinduka kuri wowe ubwawe na Green Party?

Habineza : Kuva twagera mu nteko hari byinshi twashoboye gukora cyane cyane gutanga ibitekerezo mu nteko hari amategeko amwe n’amwe twatanzeho ibitekerezo ,hari ibyashoboye guhinduka.

Twavuganiye abaturage ku bijyanye n’ibiciro by’amazi bihanitse kandi na minisiteri y’ibikorwa remezo irimo kubikurikirana.

Ukwezi :Abadepite bagenzi bawe mubanye gute, ibitekerezo mutanze barabyakira ?

Habineza : Navuga ko ubu tubanye neza. Ttukiza bamwe ntibabyumvaga neza uko abantu bashobora kuba bafite ibitekerezo bitandukanye ,ariko ubu iyo dutoye Oya ntibibatungura, ntibabifaka nabi bumva ko ari uburenganzira bwacu .

Ukwezi: Muherutse kwanga gutora ingingo y’itegeko rijyanye n’amatora! Byagenze gute?

Habineza: Muri rusange itegeko rijyanye n’amatora hari ibitekerezo byinshi cyane twatanzeho n’ibyo twagaragaje ko byahinduka bikaba byiza kurushaho ariko ibitekerezo byacu byinshi twatanze ntibyabonewe ibisubizo.
Itegeko ryose ntabwo twaritoye ntabwo ariyo ngingo yonyine .

Ariko ku gika kijyanye na Referandumu twebwe icyifuzo cyacu ukurikije amategeko aheruka vuba twabonye ko n’abaturage boshobora gusaba ko referandumu iba ntibyakabaye ari perezida wa Repubulika wenyine.

Hari n’ibindi twagaragaje bijyanye n’abakandida bigenga twifuzaga ko amajwi bafatiraho kugirango binjire mu nteko yagabanuka akava kuri 5% bagafatira nibura kuri 1%cyangwa se 2% ,ndetse n’imikono 600 babasaba tubona ari myinshi nibura yakabaye 200 kuko n’umutwe wa politike nawo usabwa 200 .

Twasabye kandi ko imitwe ya politike nayo yagabanyirizwa amajwi yo kwinjira mu nteko ikava kuri 5% ikagera kuri 3 % n’ibindi byinshi twatanze kuri iri tegeko ariko ntabwo byashobotse gutambuka niyo mpamvu iryo tegeko twanze kuritora.

Depite Habineza Frank avuga ko babanye neza nabagenzi be ariko avuga ko mbere batiyumvishaga ukuntu abantu bashobora kuba bafite ibitekerezo bitandukanye

Ukwezi bivugwa ko mu nteko ntabwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza! Tubwire biba bimeze gute muri make ?

Habineza : Abo barabeshya ubwisanzure burahari twebwe dufite ubwisanzure bwacu nk’Abadepite ,ariko nanone nk’ishyaka rya opozisiyo dutanga ibitekerezo byacu nta muntu n’umwe uratubuza n’ubwo wenda bitakumvwa ariko ntawutugirira nabi ngo nuko twatanze ibitekerezo byacu .

Ukwezi:Ubona bihagije gusa kuba muhagarariwe mu Nteko nta yindi myanya Green Party ikeneye mu nzego z’ubuyobozi ?

Dr Habineza: Ntabwo bihagije twakoze inama y’inteko rusange y’ishyaka tariki 20 Nyakanga 2019, abarwanashyaka basabye ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa.
Cyane kuri iriya ngingo ya 62 ivuga imitwe ya politike iri mu nteko ishinga amategeko igomba kuba iri muri guverinoma, mu nzego za leta, biri no muri rya hame riri mu ngingo ya 10 rivuga ko leta y’u Rwanda yemeye gusangira ubutegetsi.

Ingingo ya 62 iteganya ko ishyaka ryatsinze mu matora y’abadepite ritarenza imyanya 50 % y’abaminisitiri abandi bagize guverinoma bava mu mitwe ya poritiki ihagarariwe mu nteko . Ibyo tukaba dusaba ko byakubahirizwa .

Ukwezi: Ubona gute kuba abayobozi mu nzego z’ibanze aribo batorerwa kuyobora FPR Inkotanyi?

Habineza : Iyo nama y’inteko rusange nakubwiraga yabaye mu minsi ishize twabigarutseho ,iyo ngingo iri mu Itegeko twasabye ko ryakagombye kuvugururwa ibijyanye n’amatora yo mu nzego z’ibanze bisobanuke neza.

Niba umuntu yiyamamaje kugite cye hanyuma ntakarenge ngo anayobore ishyaka runaka icyo twifuza nuko bisobanuka niba ari ukwiyamamaza nk’imitwe ya politike twiyamamaze niba dutsinze dutsinde ,kuko ubu tubona bibangamye kuko abo bayobozi ntibakagombye kugira uruhande babogamiraho kuko baba bahagarariye abaturage bose atari igice kimwe .

Ukwezi :Ubu hagiye kubaho amatora y’Abasenateri, Green Pary izahagararirwa?

Habineza : Yego ishyaka ryacu rizahagararirwa twatoranyije umukandida witwa Mugisha Alex niwe uzaduhagararira mu basenateri batoranwa n’umutwe wa Poritike .

Dr Frank Habineza avuga ko bamaze gutora uzahagararira ishyaka rya Green Party mu matora y’Abasenateri

Ukwezi: Imyaka isaga ibiri irashize u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe ubona hakorwa iki ?

Habineza : Nk’uko nawe ubibona umubano simwiza kandi ntabwo bishimishije, icyo twifuza ni uko byakemuka vuba kandi turashimira abakuru b’ibihugu byombi bateye intambwe y’ibiganiro muri Angola ndetse turifuza ko banakomeza ibiganiro babifashijwemo na Angola na Congo, amahoro akagaruka ubucuruzi n’ibindi bikorwa bigakomeza.

Ukwezi : Ibiganiro bikomeje kwanga ubona hakorwa iki ?

Habineza: Oya nta kindi gisubizo uretse ibiganiro uyu munsi byanze ejo bigomba gukomeza bikagera aho bikemuka kuko nta yindi nzira, intambara nimbi, irahenda, yica abantu nta muntu n’umwe uyifuza .

Ukwezi: Nawe ushyigikiye icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo kubuza abaturage kujya muri Uganda?

Habineza : Muri iki gihe bimeze uku nange ntabwo nshyigikiye ko bakomeza kujyayo kuko twumvishe ko nkubu ko hari abanyarwanda 40 bafatiwe yo ,ariko kandi nk’umuntu ufite impamvu yihutirwa ,wenda nk’umuntu ugiye gushyingura , ntiyabuzwa kugenda ariko aba agomba kwitwararika hakabaho kugira amakenga .

Ukwezi: Mwe nka Green Party mwigeze mukurikirana ngo murebe ingaruka zageze kubaturage nyuma yo gufunga umupaka ?

Habineza : ntabwo ibyo twabikoze ariko twakurikiranye mu bitangazamakuru bitandukanye ,twavuganye n’abantu twumva ko ibiciro by’ibiryo nka kawunga byazamutse ,amata yavaga Uganda ataboneka. Hari n’ibindi bintu byavagayo byabuze ku isoko rya hano.

Nanone hari ibyavagayo bikoreshwa mu nganda bitakiboneka wenda nk’ibigori byavagamo kawunga ,nk’ibintu by’amakarito yavagayo akoreshwa mu nganda za hano byaragabanutse ibyo byose biragaragara ariko umuti ni wawundi nuko abakuru bibihugu baganira .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Jvv Kuya 28-07-2019

Courage Habineza njye ngaya abadepite barangiza manda batavuze bacungana nimbehe gusa mukomeze muvugire abaturage kuko andi mashaka yarinumiye ngatakwa imbehe ukwezi muzatubarize Psd pdi pl nimberakuri guceceka kwabo bite

fakil Kuya 27-07-2019

ariko nyamara irisyaka njye mbona rifite umurongo wa demokarasi kbs

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...