konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi

James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi
4-09-2017 saa 08:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7121 | Ibitekerezo 5

Polisi y’Igihugu yatangaje ko Sano James wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura ndetse na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Sano James uheruka gusimburwa ku mwanya w’umukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura WASAC yatawe muri yombi kuwa 02 Nzeri 2017.

Uretse uyu wari umuyobozi mukuru w’iki kigo cya WASAC watawe muri yombi, muri iri tangazo rya Polisi rigaragaza ko na Kamanzi Emmanuel wayoboraga ishami rya REG ryo gukwirakwiza amashanyarazi EDCL nawe yatawe muri yombi .

Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano na Emmanuel bakurikiranweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo wa leta. Aba bagabo bombi ngo bagejejwe mu bugenzacyaha kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 kugeza ubu iperereza rikaba rigikomeje.

Polisi y’igihugu yatangaje ko Sano James yahaye isoko ikompanyi yitwa Cerrium advisory Ltd rifite agaciro ka miliyoni 61 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anatanga irindi soko ryo kubaka ipompo y’amazi riva kuri sitasiyo ya Kayenzi rigana muri Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 317 mu buryo nk’ubu kandi byose abikora nta nyemezabuguzi y’ibyakoreshejwe.

Emmanuel Kamanzi nawe ushinjwa gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi ndetse no kunyereza umutungo wa Leta ngo yatanze isoko ry’ibikoresho by’amashanyarazi by’agaciro k’ibihumbi 45 by’amadorali ya Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku wa 2 Nzeri 2017, nibwo James Sano yakuwe ku buyobozi yari amazeho imyaka isaga itatu asimburwa na Aimé Muzola nk’uko byasohotse mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda.

Ku itariki ya 29 Nyakanga 2014 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yashyizeho James Sano kuyobora WASAC, ubwo hari hashize igihe gito urwego rushinzwe ingufu barutandukanyije n’urushinzwe amazi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
solange Kuya 5-09-2017

aba bo bazahita bavamo,ko ntakuri nakumwe bigeze se.ibyabo byose ko ari amanyanga.tubitege amaso

teta Kuya 5-09-2017

yewe muzaze mugere nyagatare murebe imihanda babeshya ngo irakorwa evaluation yavaho igahagarara amazu y’abaturage akaba agiye kugenda, muzanarebe inzu z"abacitse Ku icumu zitubakwa babaza v/m social akababwira nabi bamwe bagahahamuka

tegura Kuya 4-09-2017

Ntawufunga cash niba barariye bonyine byo bazafungwa ariko niba barasangiye nibifi binini ejo murababona hanze nibafunge abariye amazu yabacika cumu rya jenocide ntibyasakujeeeeee bikarangira nibindi nikuriya

desire Kuya 4-09-2017

ibi bintu ndabishyigikiye iki gihugu kirakennye ntabwo kigomba kujenjekera nabashaka gusahura na duke kirwarizaho

tegura Kuya 4-09-2017

Baratubeshya ejo tuzababona hanze hazafungwa za gafifi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...