konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kagame yashimangiye ko kumutora ari ukongera umuvuduko mu iterambere ry’igihugu

Kagame yashimangiye ko kumutora ari ukongera umuvuduko mu iterambere ry’igihugu
19-07-2017 saa 16:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1239 | Ibitekerezo 1

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko abanyarwanda nibamutorera kuyobora manda itaha hazabaho umuvuduko udasanzwe mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu gihugu.Yagaragaje ko tariki ya 4 Kanama isobanuye vitesi u Rwanda rwiteguye kugenderaho.

Ibi yabitangarije imbaga y’abantu bari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro.

Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi yijeje abanyarwanda by’umwihariko abanya-Kicukiro ko n’ayobora manda iri imbere azongera umuvuduko w’iterambere ry’igihugu ku buryo mu myaka 7 u Rwanda ruzaba rugeze aho buri wese adatekereza.

Yagize ati “[…] Amashuri, amashanyarazi, amavuriro, imihanda, mvuge iki ndeke iki!Biracyaza, ibindi biracyari imbere. Ni nacyo iriya tariki ivuze. Ariko se muzi iriya tariki ya 4 Kanama icyo bivuze?Ni vitensi. Iriya tariki ya 4 ni iya Vitensi (umuvuduko udasanzwe).”

Yakomeje avuga ko uko kwihuta mu iterambere kugomba kugomba kugendana na buri wese nta numwe usigaye inyuma uko yaba ari kose. Yagize ati “[…] mu bikorwa by’amajyambere ariko ikiruta ni uko dushaka kugera kure twese tugendanye. Ntawe dushaka ko asigara inyuma, n’ushatse gusigara kubera imbaraga nke tukamufata mu nkokora tukagendana tukagerana aho twifuza.”

Kagame kandi yanagaragaje ko kugendera hamwe bidahagije yongeraho ko bigomba kugendana no kwerekana ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo. Ati “Ibikorwa abantu babivanamo FPR yarabyerekanye. Kandi FPR kugirango ibigereho inabyerekane ntiyakoze yonyine yakoranye n’abanyarwanda.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
aliaa Kuya 20-07-2017

nyakubahwa mubyeyi tuzagutora ijana kuijana ariko caguhwa uzayigarure mugihugu kuko maze kubonako made in rwanda ntuturage urihasi wqyigondera kandi niyo kwambara igihe gito gishoboka ntabukomere bwayo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...