konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Ruracyageretse ku banyeshuri bafungiwe gutwika ku bushake ikigo bigagamo

Kigali: Ruracyageretse ku banyeshuri bafungiwe gutwika ku bushake ikigo bigagamo
7-11-2017 saa 12:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8792 | Ibitekerezo 7

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Riviera High School giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera bazira icyaha cyo gutwika ku bushake icumbi ry’iki kigo bigagamo. Kuri uyu wa Mbere, bagejejwe ku rukiko Rukuru mu bujurire, dore ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaramaze kubahamya ibyaha rukanabakatira ariko hakabaho ubujurire.

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, mu masaha ya saa yine z’ijoro, mu macumbi y’abahungu yo mu kigo cya Riviera High School, habaye inkongi y’umuriro yatumye hangirika ibintu bitandukanye mu buryamo bw’abanyeshuri. Nyuma y’iyo nkongi, ubuyobozi bw’iki kigo ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, bombi mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bahurije ku kuba icyateye iyo nkongi kitaramenyekanye.

JPEG - 308.3 kb
JPEG - 265.2 kb
JPEG - 319.7 kb
JPEG - 201.7 kb
JPEG - 136 kb

Aya ni amwe mu macumbi ya Riviera High School, ni uko ameze imbere n’inyuma

Nyamara mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017, hari abanyeshuri 11 bo muri iki kigo bafashwe bashaka kongera guteza inkongi y’umuriro ariko bagakomwa mu nkokora ndetse nyuma bahita batabwa muri yombi na Polisi. Umwe mu bakozi ba Riviera High School utarashatse ko amazina ye yatangazwa, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko abanyeshuri bo muri iki kigo ubusanzwe kigamo abana bo mu miryango yifashije, baba baratwitse amacumbi bavuga ko atameze neza, bifuza ko ikigo cyayavugurura kikabaha agezweho.

Mu bana batawe muri yombi, hari harimo abanyarwanda n’abanyamahanga, barimo abarundi ndetse n’umubirigi. Nyuma bagejejwe imbere y’ubutabera, bamwe muri aba bana bahabwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, igihano cy’umwaka umwe w’igifungo, abandi imyaka ibiri y’igifungo, mu gihe hari n’abandi bajyanywe mu kigo ngororamuco bitewe n’uko batari bagejeje ku myaka 14 y’amavuko.

Bamwe muri aba bana ariko bajuririye igihano bahawe, dore ko hari bamwe mu babunganira mu mategeko bavuga ko kuba abo bunganira baremeye icyaha bakanagisabira imbabazi bataruhije ubutabera, ikindi n’ubwo bujuje imyaka ituma bafungwa bakaba bakiri abana, ngo byagombaga gutuma bagabanyirizwa ibihano. Ubujurire bwo kuri uyu wa Mbere ariko ntibwaburanishijwe, kuko ubushinjacyaha bwavuze ko hari imwe mu myanzuro y’ubujurire bw’abaregwa butabashije gusuzuma no kwinjiza mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko.

Urukiko rwasubitse urubanza, umucamanza avuga ko ruzasubukurwa tariki 6 Ukuboza 2017. Bamwe mu bana bakomeje gukurikiranwa bafunzwe bahise bajyanwa muri gereza ya Nyagatare aho basanzwe bafungiwe.

Ikigo cya Riviera High School, ni kimwe mu bigo byiyubashye kandi byishyura amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi byinshi biri mu Rwanda. Byonyine imyambaro y’ishuri kuri buri mwana, ishobora kugera ku mafaranga y’u Rwanda 205.000. Amafaranga y’ishuri ku biga muri gahunda mpuzamahanga (Cambridge), ashobora kugera kuri 2.800.000 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka umwe, naho abiga muri gahunda isanzwe, mu cyiciro rusange ni hafi 1.500.000 naho guhera mu mwaka wa Kane w’ayisumbuye ho bishyura arenga gato 1.600.000 ku mwaka umwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
fils Kuya 10-11-2017

uwabaryan rango imperi zikabandir nimbwo bamenya aho amacumbi mabi aba

tomboston Kuya 7-11-2017

uwabajyana mur ngarama ya gatsibo mwamenya ijuru murimo cha

-xxxx- Kuya 7-11-2017

Baba bahaze sha ntibaziko hari nabiga banyagirwa

-xxxx- Kuya 7-11-2017

Baba bahaze sha ntibaziko hari nabiga banyagirwa

ddo Kuya 7-11-2017

Ahahaa! Abakire barakimara koko, uwabaraza iwacu ngo barare barwana nimbeba yenda umurengwe washira, ntasoni ngo amacumbi mabi! Simbona ari nkiburayi? Bampe akazi njye mbaheha ndabona bacyeneye numukozi wokubaheha, asyi.

dada Kuya 7-11-2017

Nubundi umuregwe usiga inzara.abayafite mwigishe abana banyu kwicisha bugufi.ndavuga amafaranga.

jojo Kuya 7-11-2017

ahaha
abobanyeshur
Babitecyereje
bat

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...